Bwiza

Muvandimwe n'umugore we bibarutse

Imikino
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
Kuwa Kane, 15 Gicurasi 2025 saa 11:32
Iminota 1 yo gusoma6 Abasomye
Muvandimwe n'umugore we bibarutse

Umukinnyi w’inyuma mu ikipe ya Mukura Victory Sports, Muvandimwe Jean Marie Vianney, n’umugore we Umwali Rurangwa Irene bibarutse umwana wabo wa kabiri w'umukobwa bise Muvandimwe Hailey Tavrie.

Iyi nkuru nziza bayakiriye ku munsi w’ejo hashize, ubwo bari ku bitaro bya Police Hospital Kacyiru, aho Irene yabyaye amahoro. Uyu mwana aje asanga imfura yabo y’umuhungu, Muvandimwe Harvey Jaiden, wavutse mu mwaka wa 2021.

Muvandimwe yagaragaje ibyishimo bikomeye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira Imana n'abamwegereye bamugaragarije urukundo muri ibi bihe by’agaciro.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka Rayon Sports, Gicumbi FC, ndetse na Police FC, yakoreze ubukwe na Umwali Irene mu 2021. Ubu ari no gukurikira amasomo y’ubutoza, mu rwego rwo gutegura ejo hazaza mu mupira w’amaguru.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.