Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, yavuze ko atabona kwahukana nk’igisubizo mu gihe yaba ahuye n’ibibazo mu rugo.
Ibi yabivugiye mu kiganiro Ku Karubanda, mu gihe ikibazo cya gatanya n’imibanire yo mu ngo gikomeje kuganirwaho cyane mu Rwanda.
Mutesi yavuze ko ku myaka amaze kugeraho, kuva mu rugo byaba ari icyemezo gikomeye cyane kuri we, kuko atabona aho yajya nyuma yo gutandukana n’uwo bashakanye.
Ati: “Hari ibintu bikugeraho uri mukuru nkanjye. Ubu kugira ngo mve mu rugo, ni nk’aho nvuye mu gihugu. Naruvamo njya he?”
Abari mu kiganiro bamubajije niba n’igihe umugabo yaba amukubise atakwahuka, maze asubiza ko mu gihe nk’icyo umugabo ari we wakagombye kuva mu rugo.
Mu gusobanura uko abona ibibazo by’imibanire mu gihe umuntu amaze gukura, Mutesi yavuze ko hari ibihe bishobora kuba bikomeye ku buryo umuntu ubibonye yabifata nk’ibintu bidasanzwe cyane, ariko ko atari ngombwa ko buri kibazo gihita gituma umuntu ahunga urugo.
Yongeye kuvuga ko hari abantu bashaka kubaka ingo bashingiye ku byo babonye ku babyeyi babo, nyamara bakirengagiza ko buri muryango ugira imiterere n’ibibazo byawo.
Mutesi kandi yavuze ko hari abibwira ko bazagira ubuzima bw’urugo nk’ubw’ababyeyi babo, ariko ntibamenye ko ababyeyi babo na bo bashobora kuba baragize ubuzima bw’imibanire butandukanye n’uko babibona.


