Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimiye Massamba Intore n’abahanzi Lionel Sentore na Daniel Ngarukiye bamuhaye ibyishimo mu gitaramo cyahurije hamwe Abanyarwanda baba i Paris mu Bufaransa.
Mushikiwabo yagaragaje ko yishimiye kongera guhura n’Abanyarwanda baba muri uyu mujyi nyuma y’igihe kitari gito batabonana.
Ibi yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, avuga ko nubwo imirimo ye imuhugije, akomeza kubazirikana.
Yasobanuye ko ari Abanyarwanda baba i Paris bamutumiye muri icyo gitaramo, akifatanya na bo mu muziki no mu byishimo mbere yo gukomeza urugendo rwe rugana muri Cambodia.
Muri icyo gihugu hateganyijwe inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, izanaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango uzayobora manda y’imyaka ine iri imbere.
Mu butumwa bwe, Mushikiwabo yagaragaje ko yari akumbuye Abanyarwanda baba i Paris, abamenyesha ko nubwo amaze iminsi ahugiye mu kazi, atigeze areka kubatekerezaho.
Yagize ati: “Niko se Abachou, urukumbuzi ko rumbanye rwinshi turabigenza dute? Duherukana kera pee. Rero maze iminsi muri byinshi mu kazi ariko ntibimbuza kubateraho agatima.”
Yakomeje avuga ko igitaramo bamuhaye cyamwongereye akanyamuneza n’imbaraga mbere yo kwerekeza muri Cambodia, ashimira abamutumiye n’abahanzi bagize uruhare mu gutuma uwo mugoroba uba uwihariye.
Ati: “Abachou b’i Paris rero ejo bundi barantumiye njya gusangira igitaramo na bo, hanyuma bantera akanyamuneza cyane mbere y’uko njya Cambodge mu nama y’Abakuru b’Ibihugu ba Francophonie, ari naho hazabera amahitamo y’umuyobozi wa OIF mu myaka ine iri imbere. Ndabashimiye mbikuye ku mutima.”
Mu bo yashimiye by’umwihariko harimo Massamba Intore, Lionel Sentore na Daniel Ngarukiye, ashimangira ko babashije gutaramira abitabiriye igitaramo no kubagezaho ibyishimo binyuze mu muziki.
Mushikiwabo yashimiye kandi Abanyarwanda baba i Paris ku buryo bamwakiriye, abasabira gukomeza kurindwa n’Imana, anagaragaza ko yishimiye umwanya yagiranye na bo.
Yagize ati: “Reka mbasogongeze ku munezero twagiranye n’Abanyarwanda baba i Paris ku Cyumweru. Bana beza b’i Paris, murashimishije cyane! Namwe bahanzi bacu, Imana y’u Rwanda ikomeze kubarinde! Dutahe amahoro rero mwese.”



