Bwiza

Mu Rwanda ntibyemewe kubakira imva

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 4 Ugushyingo 2026 saa 07:34
Mu Rwanda ntibyemewe kubakira imva

1426461

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) cyashyize hanze amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, agaragaza ibikorwa byemewe, ibisaba uruhushya rwihariye n’ibibujijwe kuri buri cyiciro cy’ubutaka.

Aya mabwiriza ari mu nyandiko yiswe Land Use Master Plans’ Zoning Regulations – Edition 2, yasohotse muri Nzeri 2026, akaba agamije guhuza imikoreshereze y’ubutaka n’ibishushanyo mbonera by’Umujyi wa Kigali n’uturere.

Mu ngingo zigaragara muri iyi nyandiko harimo izirebana n’amarimbi. NLA igaragaza ko ahagenewe amarimbi n’aho gutwikira imirambo hatemerewe kubakwa inyubako zisanzwe zo guturamo, iz’inganda cyangwa iz’ubucuruzi.

Izi nyandiko kandi zibuza kubakira imva hakoreshejwe beto cyangwa gushyiraho amakaro, yaba munsi cyangwa hejuru y’ubutaka. Icyakora, inyubako zifasha mu gucunga irimbi, nk’aho abashinzwe kuritaho bakorera, ubwiherero n’aho gusengera, zishobora kwemerwa nyuma yo gusuzumwa.

Ku marimbi yegereye ibishanga, hasabwa isuzuma ry’ingaruka ku bidukikije ndetse no kubahiriza intera ya metero 200 kugeza kuri 300.

Amabwiriza kandi ateganya ko irimbi rigomba guteganyirizwa abaturage ibihumbi 200 kugeza kuri 250 ku buso bwa hegitari 10. Ahagenewe gutwikirwa imirambo na ho hateganyirizwa abaturage ibihumbi 150 ku buso bwa hegitari ebyiri.

Iyi nyandiko igabanya ubutaka bugenewe imiturire mu byiciro bitandatu: R1, R1A, R1B, R2, R3 na R4. Buri cyiciro gifite amabwiriza agenga ubwoko bw’inyubako zishobora kuhakorerwa, ubucucike bw’amacumbi n’umubare w’amagorofa.

Muri R2, R3 na R4, hubakwa cyane cyane inyubako zakira imiryango myinshi, mu gihe kubaka inzu y’umuryango umwe biri mu bikorwa bibujijwe. Ibi bitandukanye na R1, R1A na R1B, aho inzu z’umuryango umwe zemewe.

Mu bindi biteganywa, nibura 20% by’ubuso bw’ibice bimwe by’imiturire bigomba kugenerwa ibimera, harimo 2% byagenewe ubusitani bw’imbuto n’imboga.

NLA inateganya ko impushya zo kubaka inzu nini z’umuryango umwe zizwi nka villas cyangwa mansions zitazajya zitangwa mbere y’uko hashyirwaho amabwiriza yihariye azigenga.

Amabwiriza mashya agabanya ubutaka bw’inganda mu byiciro bitatu: I1, I2 na I3, bitewe n’ubwoko bw’inganda n’ingaruka zishobora kugira ku bidukikije.

Inganda rusange zigomba kuba nibura metero 500 uvuye ahatuwe n’abantu. Izishobora guteza ihumana rikomeye, zirimo izitunganya peteroli, imiti n’imyanda iteje akaga, zisabwa kuba nibura ku ntera ya kilometero imwe uvuye ku macumbi.

Inganda kandi zitegetswe kugira uburyo bwo kugabanya ihumana ry’umwuka, amazi n’urusaku kugira ngo zitabangamira abaturage bazituriye.

Mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivisi, inyandiko iteganya ko ibikorwaremezo nk’amashuri, amavuriro n’izindi serivisi rusange byajya bishyirwa hafi y’aho abantu batuye. Aho bishoboka, umuturage agomba kuba ashobora kubigeraho agenda n’amaguru mu ntera itarenze metero 400.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.