Bwiza

Mu gitabo kidasanzwe, Bigirimana yasabye abatera akabariro kutabikora bunyamaswa

umuryango
TUYIZERE JD
By TUYIZERE JD
Ku Cyumweru, 10 Nzeri 2023 saa 10:09
Iminota 2 yo gusoma6 Abasomye
Mu gitabo kidasanzwe, Bigirimana yasabye abatera akabariro kutabikora bunyamaswa

Umunyamabanga Uhoraho mu rwego rw’ubucamanza rwa Uganda, Bigirimana Pius, yasohoye igitabo kidasanzwe kigenewe abakora imibonano mpuzabitsina, abagira inama y’uko bakwirinda kuyikora nk’inyamaswa.

Muri iki gitabo cyitwa ‘NAKED TRUTH, A Conversation About African Sex Magic Treasures’, Bigirimana yasobanuye ko ubusanzwe igikorwa cyo gutera akabariro gifite intego nyamukuru, ari yo ‘kugera ku byishimo’ kuri babiri bakirimo.

Gusa ngo muri iki gihe, impamvu zirimo ikoranabuhanga no kwivanga kw’imico n’imyitwarire y’abatuye Isi, bamwe bageze aho bafata iki gikorwa nk’umukino, ku buryo bagikorana imbaraga z’umurengera ndetse kenshi, kandi bigateza ingaruka zirimo kuba hari abakizinukwa burundu.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Bigirimana yagize ati: “Ukuri kw’imibonano mpuzabitsina nk’igikorwa cya babiri gisaba imyitwarire myiza ishingiye ku kwizerana, ubushake, ubwubahane no kwitanaho kuri gutakara byoroshye. Ukuri guhari ni uko bari gukora imibonano kenshi ariko bakarushaho kutishima.”

Uyu mwanditsi mu kiganiro yagiranye na Chimpreports, yatangaje ko ubusanzwe imibonano mpuzabitsina ari myiza, ariko ishobora kuba ibibazo bitewe n’uburyo abayikora bayikoramo. Ati: “Imibonano myiza isaba ko umugabo n’umugore biyumvanamo, bakunganirana, bakitanaho kandi bakumvana. Ibi bituma iryoha, igashimisha.”

Yakomoje ku kutanyurwa kw’abatera akabariro gutuma bumva bakwigana ibyo babonye ku ikoranabuhanga, bakanakoresha imiti ivugwaho kubongerera imbaraga. We avuga ko abakora iki gikorwa bagakoresheje ubushobozi bwabo.

Bigirimana yasabye urundi ruhande rw’abatiyumvamo iki gikorwa kukireka. Ati: “Niba kigushimisha, gikore. Niba utacyishimire, kireke.”

Ni igitabo cya kabiri uyu muyobozi yanditse. Icyaherukaga ni 'Icy'Ibirura mu Ruhu rw'Intama' (A Tale of Wolves in Sheep’s Clothing) cyagaragazaga ruswa yari yaramunze ibiro bya Minisitiri w'Intebe, kikaba cyarasohotse mu mwaka w'2021.

TUYIZERE JD

Inkuru yanditswe na: TUYIZERE JD

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 7,350.