Bwiza

Miss Burundi 2025: Abakobwa 60 batoranyijwe mu ijonjora ry’ibanze

imyidagaduro
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
Kuwa Kabiri, 4 Werurwe 2025 saa 11:45
Iminota 1 yo gusoma6 Abasomye
Miss Burundi 2025: Abakobwa 60 batoranyijwe mu ijonjora ry’ibanze

Abakobwa 60 nibo batoranyijwe mu bakobwa barenga 100 bari biyandikishije mu ijonjora ry’ibanze rya Miss Burundi 2025, ryabaye ku wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe no ku Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025.

Iri jonjora ryabereye mu mujyi wa Bujumbura, aho abakobwa bari biyandikishije bashyizwe imbere y’akanama nkemurampaka, bareba niba bujuje ibisabwa kugira ngo bakomeze mu cyiciro gikurikiraho. Ibisabwa birimo uburanga, ubwenge, imico myiza, ubumenyi ku gihugu no ku ndangagaciro ziranga Uburundi.

Nyuma y’iri jonjora ry’ibanze, aba 60 batoranyijwe bazakomeza mu kindi cyiciro kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2025. Muri iki cyiciro, hazatoranywamo abakobwa bazakomeza mu kindi kiciro cyizagena abakobwa bazajya mu mwiherero (boot camp), aho bazahabwa amahugurwa atandukanye mbere y’uko hatoranywa uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2025.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Miss Burundi ni irushanwa ry’ubwiza ryitabirwa n’abakobwa b’Abarundikazi riba buri mwaka, rigamije guteza imbere umuco, ubwiza n’uburere bwiza bw’umukobwa w'Umurundi. Uwegukanye iri kamba ahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza ndetse akanagira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iterambere n’ubukangurambaga.

Iki gikorwa gikomeje gukurikiranwa n’abantu benshi, aho abakunzi b’irushanwa bari gutegereza kumenya abakobwa bazakomeza n’uwo bazahundagazaho amajwi mu cyiciro cya nyuma.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.