Bwiza
ads

Hahishuwe ko umushinga wiswe 'Bahima-Batutsi' uhari kandi uzayogoza Uganda

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Mbere, 12 Ukwakira 2026 saa 10:18
Iminota 5 yo gusoma
Hahishuwe ko umushinga wiswe 'Bahima-Batutsi' uhari kandi uzayogoza Uganda

Umwe mu basirikare baherutse kwitandukanya n'Igisirikare cya Uganda (UPDF) Lt Mabonga Herbert Matanda, avuga ko umushinga wiswe " Bahima-Batutsi" cyangwa (Hima-Tutsi) wakunze kujya uhwihwiswa na benshi ari uwa nyawo kandi ko hari ibikorwa biwugize bikorwa ariko bamwe ntibamenye ibiri kuba mu gihugu cyane ko ibyo bikorwa bihabwa indi sura mu mayeri kandi ko uwo mushinga uzayogoza Uganda mu gihe kizaza cyane ku bijyanye n'ubutegetsi.

Lt Mabonga umaze iminsi azengereza UPDF bitewe n'amakuru ashyira hanze cyane ku bijyanye n'amazu akorerwamo iyicarubozo ry'abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu Mujyi wa Kampala, yavuze ko gahunda yo kujyana abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye ahitwa Kyankwanzi mu ishuri ryitwa National Leadership Institute (NALI) ari umugambi mubisha w'iyozabwonko rigiye gukorwa n'ubutegetsi.

Ishuri rya National Leadership Institute (NALI) riri ahitwa Kyankwanzi. Ni ikigo cya Leta gishinzwe guhugura abayobozi, abakozi ba Leta, abanyapolitiki n’abandi baturage ku bijyanye n’imiyoborere, inyigisho za politiki, gukunda igihugu no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Gikorera mu Biro bya Perezida wa Uganda.

Lt Mabonga avuga ko iki gikorwa ari kimwe mu bikorwa byo mu mushinga wiswe Bahima-Batutsi. Leta ya Uganda ivuga ko ikigamijwe ari ukwigisha urwo rubyiruko gukunda igihugu.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Lt Mabonga uri mu bwihisho, ati " Hari ibintu bihishe ariko ndimo kujya nshyira hanze bijyanye na biriya byo kujyana abasoje amashuri yisumbuye i Kyankwanzi mu mahugurwa. Iki gikorwa kigamije kugenzura urubyiruko no kurukoresha icyo ubutegetsi bushaka (command and control) cyane ko ari narwo rwinshi mu baturage ba Uganda. Ni ukugira ngo babakundishe ubuyobozi bugiye gukurikiraho. Ubu dufite abakoloni bavuye muri twe, biyongera ku bazungu. Museveni agamije kugira abacakara abaturage ba Uganda."

Yakomeje ati " Ni aba minisitiri cyangwa umudepite wo mu gace k'iwanyu uri mu mugambi wateguwe wa Bahima-Batutsi uri gushyirwa mu bikorwa. Ashobora kuba abigiramo uruhare atabizi, cyangwa abizi ariko akumva ko we ari mu nyungu ze ariko ntamenye ko ingaruka zabyo zizagera kuri buri umwe wese."

Mu matariki abanza y'Ukwakira 2026, nibwo Guverinoma ya Uganda yatangaje ko abanyeshuri bose barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2026, bazahabwa inyigisho zo gukunda igihugu n’iz’imyumvire ya politiki, muri gahunda igamije kubatoza ikinyabupfura no kuzuza inshingano zabo.

Abo mu mushinga Bahima-Batutsi babaye cira nikubite

Lt Mabonga avuga ko abo uyu mugambi ureba, bahindutse ntakorwaho, ko bakora ibyaha ariko ntibanakurikiranwe.

Kuri iyi ngingo ati" Abadepite barakira ruswa ubundi bakatugurisha mu bucakara bw'umugambi wa Bahima-Batutsi. Iyo umwe mu bantu b'iyi gahunda afatiwe mu cyaha, hakorwa ibishoboka byose ntakurikiranwe kandi Leta niyo ibikora. Iyo ari abandi, gereza ibageraho. Ntacyakorwa ngo badafungwa, ingaruka za gereza zibageraho. Ababo ntibakosa kuko bafite ububasha bwose bwo kuvuga ngo uwo mumurekure. Ntawe ubakoraho kuko nacyo kiri muri bimwe mu bigize Bahima-Batutsi master plan."

Lt Mabonga bivugwa ko we ari uwo mu bwoko bw'Abagisu, avuga ko Bahima-Batutsi master plan yifitemo no gutindahaza abaturage aho yatanze urugero ku byo yise akavuyo Leta ya Museveni yazanye mu buhinzi.

Ati " Iyi gahunda ni nayo yazanye ibyo kuzambya ubuhinzi. Yazanye imishinga nka NAADS, OWC. Bamwe ntimubizi ariko nimurebe ibyabaye ku bitoki byo muri Mbale."

Muhoozi Project yasimbuwe na Bahima-Batutsi Plan?

Lt Mabonga agarutse kuri ibi mu gihe abanenga ubutegetsi muri Uganda badahwema kuvuga ko Perezida Museveni ashyira imbere abo mu burengerazuba bushyira amajyepfo ya Uganda cyane abo mu bwoko bw'Abanyankole ari nabwo abarizwamo.

Nyuma y'ibyo, ngo akurikirikizaho Abahima.Hari n'abavuga ko no mu Bahima harimo intoranywa kuko nabwo bisaba kuba uri Umusita, nk'aho nabyo bidahagije bikanagusaba kuba uwo mu muryango wa Kaguta kugira ngo ube uri ku ibere neza. Ibi ariko Museveni yagiye abihakana, akerekana n'abandi bo mu yandi moko no mu bindi bice yahaye imyanya myiza mu butegetsi.

Si ubwa mbere umusirikare wa UPDF agiye ku mugaragaro akavuga ko hari umushinga cyangwa umugambi w'ibanga runaka uri gutegurwa n'ubutegetsi bwa Museveni, ugamije gukomeza gutegeka Uganda ariko bikozwe n'umuntu cyangwa abantu runaka bari gutegurwa.

Gen. David Sejjusa uzwi nka David Tinyefuza, wahoze ari umuyobozi w'inzego z'ubutasi za gisirikare n'iz'umutekano muri Uganda, ni we watumye izina “Muhoozi Project” rimenyekana cyane mu 2013. Yavuze ko hari umugambi wo gutegura Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, kugira ngo azasimbure Se ku butegetsi bwa Uganda.

Yavuze ko hari umugambi wo guhererekanya ubutegetsi mu muryango wa Museveni: Sejjusa yakekaga ko Perezida Museveni yari arimo gutegura umuhungu we, Gen Muhoozi kugira ngo azamubere umusimbura ku mwanya wa Perezida.

Icyo gihe yasabye ko hakorwaho iperereza ku bivugwa ko hari abashakaga kwica abatavuga rumwe n'uwo mugambi: Mu ibaruwa yo mu 2013, yasabye ko hakorwa iperereza ku makuru yavugaga ko hari abayobozi bakuru ba Leta n'abasirikare bashoboraga kwibasirwa kubera ko bakekwagaho kurwanya uwo mugambi.

Gen Sejjusa kandi yagaragaje impungenge ku ikoreshwa ry'inzego z'umutekano muri politiki. Ibyo yavuze byakuruye impaka ku kuba inzego za Leta n'igisirikare zishobora gukoreshwa mu gutegura uko ubutegetsi buzasimburana.

Guverinoma ya Uganda yahakanye ibyo Sejjusa yavugaga. Ku wa 8 Gicurasi 2013, Minisitiri w'Ingabo, Crispus Kiyonga yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko nta mugambi nk'uwo witwaga “Muhoozi Project” wari uhari mu gisirikare, anahakana ko hari umugambi wo kwica abayobozi batavuga rumwe na wo.

Nyuma y'ibyo birego, Sejjusa yavuye muri Uganda ajya mu buhungiro mu Bwongereza, agaruka mu gihugu mu Kuboza 2014.

N'ubwo byagenze uko, ubu inkundura irakomeje yo gusinyisha imikono ngo Gen Muhoozi Kainerugaba azasimbure Se, Perezida Museveni ku butegetsi mu 2031.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, muri Mata 2002 mu kiganiro cyabereye i Kampala, The New Vision yanditse ko yahakanye ko hari umugambi wo gushyiraho cyangwa gusubizaho ubwami bw'Abahima n'Abatutsi mu karere Uganda ibarizwamo. Yavuze ko ibyo birego bishingiye ku kugoreka amateka n'imibanire y'abaturage bo muri aka karere.

UPDF nayo iherutse kuvuga ko Lt Mabonga yataye akazi kandi ko ibyo avuga ari ibihimbano, ko ahubwo bari kumushakisha ngo agire ibyo akurikiranwaho.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.