Bwiza

Ku munsi nk’uyu: U Budage bwemeye guhara Afurika y'Epfo ku Bongereza

mu-rwanda
Ildephonse Dusabimana
By Ildephonse Dusabimana
Kuwa Kane, 9 Nyakanga 2020 saa 13:19
Iminota 2 yo gusoma3 Abasomye
Ku munsi nk’uyu: U Budage bwemeye guhara Afurika y'Epfo ku  Bongereza

Tariki ya 9 Nyakanga 1915, mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi, u Budage bwamanitse amaboko bwemera guha Abongereza ubutaka bwose bwagenzuraga mu majyepho y’Afurika.

Ingabo zo ku ruhande rw’Abongereza zitwaga The Union of South Africa, zari zarashinzwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Abongereza mu 1910. Ubwo Intambara ya Mbere y’Isi yatangiraga mu Burayi, mu mwaka 1914. Uwari Minisitiri w’Intebe wa Afurika y'Epfo, Louis Botha yemeje kujya ku ruhande rw’Abongereza, izo ngabo zahise zinjira mu gice cy’amajyepfo ashyira uburengerazuba cyarimo ibikingi by’Abadage zirahigarurira.

Mu burakari bukomeye Botha na Minisitri w’Ingabo, Jan Smuts bari bafitiye Abadage,(Ni uburakari abaturage b’ubwoko bw’aba Afrikaners bari bafitiye Abadage), nyuma y’uko Abadage bashyigikiye ingabo barwanaga mu cyitwa intambara y’Ababoer 1899-1902. Kurwana n’ingabo z’Abadage ku baturage b'aba Boer kwari nko kwihorera no kwishyuza uburibwe n’akababaro zabateje.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Mu gihe ingabo z’aba Boer zatsindwaga, abari abasirikare bakuru muri zo bahise bajya mu mashyamba batangira ubwigomeke ku bazungu. Aba bose baje kwihuriza hamwe mu gisirikare cy’Abongereza. Mu ngabo ibihumbi 50 zari zigize igisirikare cy’Abongereza, byari byoroshye kunesha ingabo z’Abadage zitageraga no ku bihumbi 30.

Mu rugamba rwamaze ameza atandatu gusa, Ingabo z’Abongereza zari zimaze kwigarurira uduce twose twari mu maboko y’Abadage. Kugeza ku wa 9 Nyakanga 1915, ubwo impugu zose uko ari 16 zari mu maboko y’Abadage bazambuwe. Aha Leta y’u Budage yahise imanika amaboko yemerera Abongereza ko ivuye burundu muri icyo gice cy'Afurika.

Mu masezerano yiswe aya Versailles 1919, Smuts na Botha bafashije Abongereza kwegukana insinzi mu gace ka Afurika y'Epfo n’iy'iburengerazuba, bemerewe n'Umuryango w’Abibumbye ko bagomba kuba ari bo bayobora icyo gice cyahoze mu maboko y’Abadage.

Ababarwanyi bakomeye bamaze gupfa, iki gihugu cyongeye kwigarurirwa n’Afurika y'Epfo kugeza mu mwaka w'1990, ubwo cyasabaga kuba Leta yigenga mu Muryango w’Abibumbye, bidatinze ku wa 21 Werurwe 1990 cyemererwa ubwigenge nka Leta nshya ya Namibia.

Ildephonse Dusabimana

Inkuru yanditswe na: Ildephonse Dusabimana

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 405.