Bwiza

Koreya ya Ruguru yafunze ibiro bihagarariye u Busuwisi bimaze ukwezi

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 25 Ugushyingo 2026 saa 08:51
Koreya ya Ruguru yafunze ibiro bihagarariye u Busuwisi bimaze ukwezi

Koreya ya Ruguru yategetse u Busuwisi gufunga ibiro bibuhagarariye bishya i Pyongyang, inaha umuyobozi wabyo amasaha 48 ngo ave muri icyo gihugu mu rwego rwo kwihorera ku bihano u Busuwisi bwafatiye ikigo cy’abana gifitanye isano n'u Burusiya.
‎
‎Ibiro Ntaramakuru bya leta, KCNA, byatangaje kuri uyu wa Gatatu ko umukozi mukuru wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga yahamagaye Astier Sylvain, uyobora ibiro bihagarariye u Busuwisi, maze amuha inyandiko isaba ko ibiro bifungwa. Pyongyang yongeyeho ko atagifite ikaze mu gihugu.
‎
‎Iki cyemezo gikurikira umuburo wo kuwa Kabiri watanzwe na Kim Yo Jong, mushiki w'umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, akaba n'umwe mu bayobozi bakuru muri politiki y'ububanyi n'amahanga, wavuze ko ibyo bihano ari "igikorwa cyeruye cy'ubushotoranyi" kibangamiye ubusugire bwa Koreya ya Ruguru.
‎
‎Iyirukanwa rije nyuma y'ibyumweru 5 u Busuwisi bwongeye gufungura ibiro bibuhagarariye i Pyongyang.
‎
‎U Busuwisi bwafunguye ibi biro ku itariki ya 19 Ukwakira, ubwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Ignazio Cassis, yajyaga i Pyongyang agahura n'abayobozi bakuru, barimo na mugenzi we Choe Son Hui.
‎
KCNA yavuze ko ibiganiro byavugaga ku "guteza imbere ibiganiro n'ubufatanye."
‎
‎Ibi biro byatangaga raporo kuri Ambasade y'u Busuwisi i Beijing, byavugwaga ko bizafasha kubaka imikoranire itaziguye n'abayobozi ba Koreya ya Ruguru.
‎
‎U Busuwisi busanzwe bufitanye umubano wa dipolomasi na Koreya ya Ruguru kuva mu 1974, kandi ni kimwe mu bihugu bike byo mu Burengerazuba bw’Isi byakomeje kugirana na Koreya ya Ruguru uburyo bwo kuvugana.
‎
Ikigo cy’u Busuwisi gishinzwe Iterambere cyari gifite ibiro by’ubufatanye i Pyongyang guhera mu 1997, byibanze cyane ku bikorwa by’ubutabazi, kugeza ubwo byafungwaga muri Werurwe 2020, ubwo Koreya ya Ruguru yafungaga imipaka yayo kubera icyorezo cya COVID-19.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.