Bwiza

Kinshasa: Umunyapolitiki Prince Epenge yoherejwe muri Gereza ya Makala

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 1 Ugushyingo 2026 saa 12:29
Kinshasa: Umunyapolitiki Prince Epenge yoherejwe muri Gereza ya Makala

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umunyapolitiki Prince Epenge, utavuga rumwe n’ubutegetsi wafashwe ku Cyumweru, itariki ya 25 Ukwakira, yoherejwe muri Gereza ya Makala i Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu ushize, nyuma y’uko ubusabe bwe bwo kurekurwa by’agateganyo butewe utwatsi kuwa Gatanu.
‎
Prince Epenge, uyobora ishyaka ADDCongo, akaba n’umuvugizi w’ihuriro Lamuka ndetse akaba n’umwe mu bagize urubuga rwa politiki rwa C64, ashinjwa "gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma."
‎
Iki kirego gishingiye ku kuba yaravuze ku mugaragaro ko hari umunyamuryango w’ishyaka rye wishwe ubwo habaga imyigaragambyo i Kinshasa ku wa 15 Nzeri.
‎
‎Yari yatawe muri yombi n'Inama Nkuru y'Igihugu ishinzwe Kurwanya Ibyaha byo kuri internet, bivugwa ko ari ishami rishinzwe iperereza rya Perezidansi ya Congo, nyuma yo kubuzwa kujya i Roma, ahari hagiye guteranira inama ya C64.
‎
Clément Muza, wunganira Epenge mu mategeko , yabajije uburyo umukiriya we ashoboraga kwimurirwa muri gereza leta iherutse kubuza kwakira abafungwa bashya kubera ubucucike bukabije (imfungwa 16.000 mu kigo cyagenewe kwakira abantu 1.500).
‎
‎Martin Fayulu yamaganye iyimurirwa rya Prince Epenge muri gereza, afata nk'ahantu h'urupfu, avuga ko atari ho akwiye kuba, ndetse asaba ko arekurwa ako kanya.
‎
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Mukuru wa ECiDé, ishyaka rya Martin Fayulu, yavuze ko icyo cyemezo ari "igitutsi ku rugamba rwo guharanira demokarasi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo," anaburira ko bishobora gushimangira igitekerezo cy’uko "gufata intwaro ari yo nzira yonyine yo kwihesha icyubahiro."
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.