Bwiza

Kanye West yatakagije ubwambure bw'umugore we (Amafoto)

imyidagaduro
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
Kuwa Kane, 6 Gashyantare 2025 saa 11:03
Iminota 1 yo gusoma7 Abasomye
Kanye West yatakagije ubwambure bw'umugore we (Amafoto)

Umuraperi w’icyamamare Kanye West, uzwi ku izina rya Ye, yagaragaje amarangamutima akomeye ku mugore we Bianca Censori, nyuma y’uko agaragaye ku itapi itukura (red carpet) bwa mbere yambaye ubusa buri buri.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Ye yavuze ko uwo mugoroba wamubereye udasanzwe, atangarira uburyo umugore we agaragara nk’ufite ubwenge, impano, ubutwari, ndetse n'ubwiza budasanzwe.

Yagize ati: "Narebaga iyi foto nk'uko narebanaga nawe uwo mugoroba, nigira nti wow! Mfite umugore w’umunyabwenge, ufite impano, w’intwari kandi unasa neza.”

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Uyu mugore, usanzwe ari umunyamideri n’umuhanga mu gukora imyambaro, yagaragaye yambaye imyambaro ifite umwihariko, yagaragaye nk’uwambaye ubusa, ibintu byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Ye yasubije abantu bibazaga uko nyina yari kwumva imyambarire ya Bianca, agira ati: "Ntimuzi mama wanjye..." amagambo ye akomeza guteza impaka no kuganirwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo benshi banenze imyambarire ya Bianca Censori, Kanye West we yagaragaje ko amushyigikiye, amutaka nk’umugore wihagazeho kandi ufite imbaraga mu rugendo rwe rw’imideli n'ubuhanzi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.