Bwiza

Kaminuza ya CHUR yagiranye amasezerano na Fojo Media Institute yo muri Suwede

inkuru-zamamaza
Fred Rugira
By Fred Rugira
Kuwa Kabiri, 17 Nzeri 2019 saa 14:20
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
Kaminuza ya CHUR yagiranye amasezerano na Fojo Media Institute yo muri Suwede

Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) yagiranye amasezerano n’Ikigo cyo muri Suwede cyitwa Fojo Media Institute mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’itangazamakuru n’itumanaho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa CHUR, Prof. Pierre Damien Habumuremyi  yavuze ko aya masezerano y’ubufatanye azatuma itangazamakuru nk’ishami ritangwa n’iyi kaminuza.

Ati “ Turishimye cyane ku bw’ishyirwaho ry’umukono ry’amasezerano y’ubutwererane mu by’amasomo hagati ya Christian University of Rwanda na Fojo Media Institute, Kaminuza ya Linnaeus.”

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Yakomeje agira ati “ Ubu bufatanye buzagirira akamaro abanyeshuri, abakozi bakora mu gashami k’itangazamakuru n’itumanaho.”

Abayobozi b'impande zombi bamaze gushyira umukono ku masezerano. [/caption]

Kaminuza ya CHUR yatangiye gutanga amasomo mu 2016 mu Karere ka Karongi ifite abanyeshuri 100. Kuri ubu ifite abanyeshuri basaga 2,000 biga mu mashami anyuranye.

Muri aya mashami  harimo iry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga , Ubuhinzi n’iterambere ry’Icyaro, Ubucuruzi n’Ishoramari, Uburezi, Indimi  n’Ubumenyamuntu.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.