Abagabo bakoresha Viagra mu gufasha igitsina gufata umurego baributswa ibyago bishobora guterwa no gukoresha nabi uyu muti, nyuma y’uko abagabo 530 bajyanywe mu bitaro mu Bwongereza muri 2025 kubera igitsina cyakomeje gufata umurego igihe kirekire na nyuma yo gutera akabariro.
Ikinyamakuru The Sun cyatangaje iyi mibare ku wa 18 Ukwakira 2026, kigaragaza ko yiyongereyeho 58% ugereranyije n’abagabo 336 bagize iki kibazo mu myaka icumi ishize. Muri abo 530, abagabo 441 bari bakeneye ubuvuzi bwihutirwa.
Iki kibazo kizwi nka priapism, kibaho iyo igitsina cy’umugabo gikomeje gufata umurego igihe kirekire, amaraso akaguma mu gice cyacyo. Iyo bimaze amasaha ane cyangwa arenga, biba ari ikibazo cyihutirwa gishobora gutera kwangirika kw’uturemangingo no kugira ingaruka zirambye ku bushobozi bwo gufata umurego.
Abahanga mu buvuzi bagaragaje ko ikoreshwa ry’imiti ifasha abagabo bafite ikibazo cyo kudafata umurego, irimo Viagra, rishobora kugira uruhare muri bimwe muri ibyo bibazo, cyane cyane iyo ikoreshwa nabi cyangwa ivanzwe n’ibiyobyabwenge.
Gordon Muir, umuganga w’inzobere mu kubaga indwara zifata inzira y’inkari n’imyororokere y’abagabo, yavuze ko bamwe mu bagabo bakoresha imiti itandukanye bagamije gutuma igitsina gikomeza gufata umurego igihe kirekire. Yagaragaje ko kuvanga Viagra n’ibiyobyabwenge nka kokayine n’amphetamines bishobora gutuma igitsina gikomeza gufata umurego igihe kirekire, bikaba byateza ingaruka zikomeye ku buzima.
Nubwo Viagra ikoreshwa mu kuvura ikibazo cyo kudafata umurego, si ngombwa ko buri wese uyikoresha ahura n’izi ngaruka. Abagabo bayikoresha basabwa gukurikiza amabwiriza y’abaganga no kwirinda kuyivanga n’ibiyobyabwenge.



