Bwiza

Jose Chameleone agiye kongera gusibira kwivuza muri Amerika

imyidagaduro
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
Kuwa Mbere, 14 Mata 2025 saa 10:15
Iminota 1 yo gusoma6 Abasomye
Jose Chameleone agiye kongera gusibira kwivuza muri Amerika

Umuhanzi ukomeye muri Uganda, Jose Chameleone yatangaje ko ateganya gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gutaha kugira ngo akomeze kwivuza no gukorerwa isuzuma ry’ubuzima.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko agarutse muri Uganda ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, avuye muri Amerika aho yari amaze amezi ane ari kwitabwaho n’inzobere mu buvuzi.

Chameleone yajyanywe muri Amerika muri Ukuboza 2024, aho yajyanywe gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere kubera ikibazo cy’ubuzima yari afite. Mu kiganiro n’itangazamakuru, yashimiye abaganga n’abandi bose bamufashije kugera ku ntambwe ishimishije mu rugendo rwo gukira.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Yagize ati: “Ntabwo ndakira neza... sinavuga ko nkomerewe nk’uko nari meze mbere, ariko ndacyafite intege nke.”

Yakomeje avuga ko impamvu yatumye agaruka ari uko yari arambiwe kuba kure y’iwabo, agira irungu, ariko ko ateganya gusubira muri Amerika ku wa 2 Gicurasi 2025 kugira ngo akomeze kwitabwaho no gukorerwa isuzuma.

Chameleone ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Valu Valu, Wale Wale, na Tubonge.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.