Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Japhet Mazimpaka yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo za RBA, zirimo Rwanda Television (RTV), KC2 na Magic Sports.
Ni mu gihe Emmanuel Munyarukumbuzi yagizwe Umuyobozi ushinzwe Amakuru, Guhanga Ibishya n’Imikoranire muri uru rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA).
Izi mpinduka zigaragaza izamurwa mu nshingano kwa Japhet Mazimpaka, kuko ari ku nshuro ya kabiri azamuwe mu ntera muri uyu mwaka.
Muri Werurwe 2026, Japhet yari yagizwe Umuyobozi wa KC2, imwe muri televiziyo za RBA, mbere yo guhabwa inshingano zo kuyobora televiziyo zose z'uru rwego.


