Bwiza

Itangazo rigenewe abifuza kwinjizwa muri polisi y’u rwanda (rikosoye)

shaka-akazi
Mecky Merchiore Kayiranga
By Mecky Merchiore Kayiranga
Kuwa Gatanu, 20 Gicurasi 2016 saa 17:24
Iminota 1 yo gusoma4 Abasomye
Itangazo rigenewe abifuza kwinjizwa muri polisi y’u rwanda (rikosoye)

Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda buramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bwatangiye kwandika abantu bose bifuza kwinjira mu gipolisi ku rwego rw’aba ofisiye bato.
Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda,
Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

  • Kuba abishaka,
  • Kuba byibura atarengeje imyaka 30 y’amavuko
  • Kuba afite impamyabushobozi ya kaminuza (Ao)
  • Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu,
  • Kuba afite ubuzima buzira umuze,
  • Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta,
  • Kuba yiteguye gukorera ahariho hose.
  • Abujuje ibisabwa baziyandikisha kubiro bya polisi byo kurwego rw’akarere (DPU) batuyemo bitwaje forumirere yujuje neza iboneka ku rubuga rwa internet www.police.gov.rw , fotokopi y’impamyabushobozi yamashuli bize, fotokopi y’irangamuntu, n’ifoto imwe ngufi. Abatazabona internet bazakura forumirere ku biro bya polisi byo ku rwego rw’akarere. Gutanga ibyangombwa bizarangira taliki ya 29 Gicurasi 2016
    Bikorewe I Kigali Kuwa 18/ 05/2016
    YAHAYA KAMUNUGA
    ACP
    Komiseri Ushinzwe Abakozi

    Mecky Merchiore Kayiranga

    Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga

    Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.