Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyishe abayobozi babiri bo mu mutwe wa Hamas mu gitero cy’indege cyagabwe mu gace ka Nuseirat, mu ntara ya Gaza.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, iki gisirikare cyavuze ko abo bayobozi bishwe ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026.
Umwe muri bo ni Ihab Jamil Abu Taqiya, wari umuyobozi w’itsinda ry’abarwanyi mu mutwe wa gisirikare wa Hamas.
Undi wishwe ni Ibrahim Gihad Muhammad Abu Oshaiba, wari ufite inshingano zo kuyobora umutwe w’abarwanyi muri Hamas.
Igisirikare cya Israel cyashinje aba bayobozi bombi gukomeza gutegura ibitero byibasira abasirikare n’abaturage ba Israel, ndetse no gukora ibikorwa bigamije kongera ubushobozi bw’uyu mutwe, ibyo kikavuga ko binyuranyije n’amasezerano yo guhagarika imirwano.
Iki gisirikare cyongeyeho ko mbere yo kugaba icyo gitero cyafashe ingamba zo kugabanya ingaruka zashoboraga kugera ku baturage b’abasivili.


