Bwiza
ads

Iran yabonye minisitiri w’ingabo mushya kuva intambara yatangira

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 18 Ukwakira 2026 saa 10:53
Iminota 1 yo gusoma
Iran yabonye minisitiri w’ingabo mushya kuva intambara yatangira

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 18 Ukwakira, Mehrdad Akhlaghi wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye, yagizwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo wa Iran, asimbuye uwamubanjirije wishwe mu mpera za Gashyantare n’ibitero by’indege bya Israel na Amerika ku munsi wa mbere w’intambara.

Televiziyo ya leta ya Iran yatangaje ko Mehrdad Akhlaghi yagizwe Minisitiri w’ingabo nyuma y’amatora yakozwe mu nteko ishinga amategeko.

Amezi agera hafi ku munani, minisiteri y’ingabo yayoborwaga by’agateganyo n’umujenerali witwa Majid Ebnelreza, wahoze n’ubundi yungirije uwahoze ari minisitiri, General Aziz Nassirzadeh, wari kuri uwo mwanya kuva mu 2024 kugeza yishwe ku itariki ya 28 Gashyantare.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.