Bwiza

Inkongi y’umuriro yibasiye agakiriro ka Kicukiro

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 2 Ugushyingo 2026 saa 15:44
Inkongi y’umuriro yibasiye agakiriro ka Kicukiro

Inyubako ikoreramo agakiriro ko mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro, yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026.

Iyi nkongi yadutse ahagana saa 16:30, bituma Polisi y’u Rwanda yihutira kugera ahabereye ibyago kugira ngo ihangane n’umuriro no gukumira ko wakwira mu zindi nyubako zegereye aho wibasiye.

Polisi yakoze ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi, iza kuyihagarika itarakomeza gukwirakwira.

Polisi ibinyujije kuri X yatangaje ko yazimije uyu muriro utarafata izindi nzu ndetse ko n'ukekwaho kuba yabigizemo uruhare ari kubazwa na polisi.

"Kuri uyu mugoroba inyubako ikorerwamo intebe (Atelier) mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye yafashwe n'inkongi y'umuriro yaturutse ku bikorwa byo gusudira."

"Polisi yazimije uwo muriro utarakwira mu bindi bikorwa. Ukekwaho kubigiramo uruhare ari kubazwa n'inzego zibishinzwe."

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.