Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 25 Ugushyingo 2026, guhera saa saba na makumyabiri n’itanu z'urukerera (1:25 AM), ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bishya i Muhayirwa n’ahakikije ako gace, muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru mu gihe ikindi gitero kivugwa muri Kivu y'Amajyepfo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, rivuga kandi ko indi mirwano yabereye muri Kivu y'Amajyepfo kuri uyu wa Gatatu.
Biravugwa ko saa cyenda za mu gitondo (3:00 AM), ingabo zifatanyije zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero ku gace ka Kambale, mu Murenge wa Bunyakiri muri Teritwari ya Kalehe; iki gitero kikaba cyahurijwemo ibitero byo ku butaka hamwe n’imvura y'amabombe.
Mu gihe ibitero bikomeje kwiyongera ku mpande zitandukanye, ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN) ngo zikomeje kuryamira amajanja kandi ziteguye gukomeza gusohoza inshingano zazo zo kurinda abaturage mu bushake bukomeye n’ubunyamwuga.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
