Bwiza

Indege yakoze impanuka muri Amerika ihitana abantu batandatu

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 26 Ugushyingo 2026 saa 07:05
Indege yakoze impanuka muri Amerika ihitana abantu batandatu

1517934

Abantu batandatu bo mu miryango ibiri, barimo abana batatu, bapfiriye mu mpanuka y’indege nto yakoze mu Nyanja ya Mexico, hafi y’inkengero za Leta ya Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ubwo indege yo mu bwoko bwa Cessna 210 yari ivuye i New Orleans yerekeza i Fort Myers muri Leta ya Florida.

Mu bahitanywe n’iyi mpanuka harimo Brent Stokes w’imyaka 50 wari utwaye indege, umuhungu we Hunter w’imyaka 16, mushiki we Arlyn Knox w’imyaka 43, umugabo we Michael Knox w’imyaka 43 n’abahungu babo babiri, Charles Holden Knox w’imyaka 12 na Truett Knox w’imyaka 10.

Abashinzwe ubutabazi bamaze amasaha bashakisha abari muri iyo ndege, baza kubona imibiri yabo mu gice cy’imbere cy’indege cyari cyarohamye mu mazi.

Amakuru yatangajwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura ingendo zo mu kirere agaragaza ko mbere y’uko indege ibura ku byuma biyikurikirana, umupilote yari yaburiwe ko mu gace yagurukagamo harimo imvura n’ikirere kibi.

Icyateye impanuka ntikiramenyekana, inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.