Abaturage bo mu gace ka Nyamira muri Kenya bakutse umutima nyuma y'aho igitabo bavuga ko cyanditswe n'abarozi, kiriho urutonde rw'abishwe n'abatahiwe kwicwa gitoraguwe ahantu ku iduka ry'umuturage ahitwa Kenyerere muri Rigoma mu cyumweru gishize.
Radiyo 47 ikorera muri Kenya ivuga ko muri icyo gitabo, harimo amazina y'abantu bishwe aherekejwe n'akamenyetso (tick) kagaragaza ko byarangiye kandi ko ari mpamo ko ubwo izina rye ririho ako kamenyetso, ntabwo akiriho. Uru rutonde ruriho n'abantu bo muri ako gace batahiwe kwicwa.
Umuturage wo muri ako gace mu rurimi rw'Igikisi rukoreshwa cyane muri ako gace, yumvikana avuga ngo "Icyo gitabo twagisanze ku muryango widuka. Kirimo amazina y'abishwe ndetse n'abatahiwe kwicwa. Ibi bintu bijya bibaho. Abantu bizera iby'amarozi bahita babyizera. Abari kuri urwo rutonde barabavivuye, barapfuye ntibakiriho."
Iyi radiyo yavuze ko n'umuyobozi witwa Ndege muri ako gace na we ari ku rutonde rw'abatahiwe kwicwa. Icyo gitabo kivuga ko abari kuri urwo rutonde ari abantu bajya batesha umutwe abarozi.
Ku wa 11 Gicurasi 2008, umwana w'umunyeshuri yabonye ikayi y'umukara hafi y'ishuri rya Mesaria Primary School, mu gace ka Kegogi, ayishyikiriza umuyobozi w'ishuri. Iyo kayi yavugwagamo amazina y'abakekwagaho kuroga, abantu bivugwaga ko bishwe n'uburozi n'abandi bavugwagaho kuba bari bagiye kwicwa.
Icyo gihe byateje umwuka mubi mu baturage. Mu gihe cy'ubushyamirane bwakurikiyeho, abantu 12 barishwe, amazu 54 aratwikwa. Ibi bigaragara mu nyandiko z'urubanza rwaburanishijwe mu nkiko za Kenya.
Ku wa 9 Nzeri 2010, mu gace ka Bomariba, mu karere ka Kisii, havuzwe ko habonetse igitabo cyarimo amazina y'abantu bakekwagaho kuroga n'ay'abaturage bavugwagaho kugirirwa nabi n'abo bantu.
Amakuru y'uko icyo gitabo cyabonetse yateje ubwoba, ndetse havugwa ko abantu 40 bakekwagaho uburozi bari mu kaga ko kwicwa n'abaturage.
Ubusanzwe ubwoko bw'Abakisii bavugwaho kuroga no kurya abantu.
Ubusanwe

