Bwiza

Igisubizo cy'u Rwanda ku kuba rwazasubira muri CEEAC

Politiki
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
Kuwa Kabiri, 10 Kamena 2025 saa 09:46
Iminota 2 yo gusoma7 Abasomye
Igisubizo cy'u Rwanda ku kuba rwazasubira muri CEEAC

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rudateganya gusubira mu muryango w'Ubukungu w'Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), kuko utubahiriza amategeko.

Umukuru wa Dipolomasi y'u Rwanda yabitangaje, nyuma y'uko mu mpera z'icyumweru gishize u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwivana muri uriya muryango ruwushinja "kugirwa igikoresho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibifashijwemo na bimwe mu bihugu binyamuryango".

Ni icyemezo u Rwanda rwafashe nyuma yo kwangirwa kuyobora CEEAC, kandi ari rwo rwari rutahiwe gufata izo nshingano rwagombaga gusimburaho Guinée-Equatoriale.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Minisitiri Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Igihe, yavuze ko bigoye kuba u Rwanda rwasubira muri uriya muryango, kuko byagaragaye ko wo na komisiyo yawo bikoreshwa cyane na RDC, ku buryo bigeza n’aho byica nkana amategeko shingiro yawo.

Yagize ati: "Kugira ngo umuryango nk’uyu utubahiriza amategeko yawo u Rwanda ruzawusubiremo byagorana. Ikindi ni uko CEEAC burya na mbere y’uko iki kibazo kiza wari umuryango ugeze aharindimuka, cyane cyane kubera ko hari imishinga myinshi y’iterambere y’ibikorwaremezo itarigeze ishyirwa mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati: "Hakabaho ikibazo cy’imiyoborere cyane cyane imiyoborere ya komisiyo, aho Perezida wa Komisiyo akora wenyine, atagisha inama cyangwa adakorana n’abandi bakomiseri, hakaba n’ikibazo rero cyo kugenzura imari, bikaba rero bitangaje kuko kuva mu 2020 nta genzura (audit) rirakorerwa uyu muryango, nk’uko biteganywa n’amategeko, akaba ari na byo bituma n’ibihugu byinshi bitagitanga umusanzu, muri uyu muryango.”

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko "u Rwanda rwavuye muri CEEAC burundu, tukaba rero tutazawusubiramo.”

Si ubwa mbere u Rwanda ruva muri uyu muryango, kuko no mu 2008 rwawuvuyemo ruvuga ko ari ukugira ngo rushyire imbaraga mu yindi miryango rurimo, irimo EAC na COMESA, gusa rwaje kongera kuwugarukamo muri Kanama 2016.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.