Bwiza

Icyambu cyo ku butaka cya Kigali kigiye kongererwa inshingano z'ubucuruzi

Business Today
Fred Rugira
By Fred Rugira
Kuwa Gatatu, 20 Ugushyingo 2019 saa 15:07
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
Icyambu cyo ku butaka cya Kigali kigiye kongererwa inshingano z'ubucuruzi

Ba nyir’icyambu cyo ku butaka DP World, World Kigali Logistics Platform bavuga ko bashaka ko kijya ku rwego rw’akarere, kigahuzwa n’ibyo gucuruza hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi Nshingwabkorwa wa Customs Worlds, Nadya Abdullah Al Kamali, mu nama ya Global Business Forum yabwiye abanyamakuru ko ibikorwa by’iki cyambu bashaka kubihuza n’ubucuruzi bw’ikoranabuhanga (e-commerce).

Ati “ Dufitiye gahunda nini icyambu cya Kigali. Leta yagize uruhare runini mu kugishyiraho, dushaka kukigira icyo ku rwego rw’akarere.”

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Kamali yavuze ko kandi bari guteganya gukorera ibindi bikorwa by’ubwikorezi mu gihugu cyo muri Afurika atashatse gutangaza.

Iki cyambu cyubatswe mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, gikora imirimo myinshi yorohereza abacuruzi baba abo mu Rwanda n’abo mu karere kubika ibicuruzwa byabo, kohereza ibintu mu mahanga no kwakira ibivuyeyo, bigahabwa impapuro zatangirwaga ku byambu nka Mombasa na Dar es Salaam kugira ngo zibiherekeze kugeza aho bigana hose ku Isi.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.