Bwiza

Ibivugwa: Ingabo z’Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba

Zicukumbuye
Sikubwabo Mark Ibrahim
By Sikubwabo Mark Ibrahim
Kuwa Kabiri, 19 Gicurasi 2020 saa 11:08
Iminota 4 yo gusoma4 Abasomye
Ibivugwa: Ingabo z’Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba

Niba hari ikintu cyavuzweho cyane mu mateka y'urugamba rw'ingabo za FPR Inkotanyi ni ukumenya gutega umwanzi imitego ( ambush), gutera ibitero shuma ( sporadic attacks), gutera hagamijwe kubohora abagizwe imbohe ( raids) n' ibindi. Ni ibintu bivugwa n'abantu batandukanye , gusa bigoye kubona inyandiko zibivugaho n'ubwo bidasiba kuvugwa mu biganiro hagati y'abantu batandukanye.

Ni gake ubu buryo bw'imirwanire abenshi bita iya kinyeshyamba butagize icyo bugeraho ku ruhande rw'Inkotanyi, kuko akenshi habonekaga insinzi yatumaga bitera umurava ingabo no gukomeza gufata no kwagura igice cy'imirwano ari nako byacaga intege abo babaga bahanganye ku rugamba.

Ubusanzwe amakuru y'urugamba hirya no hino si amakuru akunda gushyirwa ku mugaragaro kuko hari agirwa amabanga akomeye hamwe utapfa kuyasohora uko wishakiye mu gihe bitari ngombwa kuko hari igihe yagira ingaruka mbi. Nta na hamwe hajya humvikana ku rugamba umutwe uyu n' uyu uvugisha ukuri umubare w'abo watakaje cyangwa uw'abakomerekeye muri jrwo rugamba cyangwa se abafashwe mpiri n'umwanzi kuko byaba ari igisebo cyaca intege abasirikare.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Hari amakuru yagiye avugwa ko hari bamwe mu basirikari b'Abafaransa batwawe bunyago bakaza kurekurwa ari uko habaye imishyikirano cyangwa ibiganiro byatumye habaho iherezo rya opération Turquoise. Mu 2006, igihe u Rwanda rwari rumaze gucana umubano ushingiye kuri dipolomasi n'Ubufaransa, umwe mu bayobozi bakuru b'Ingabo yabaye nk'ukomoza kuri uko gukocorana kwabayeho ariko ntiyerura agaragaza ibyabaye icyo gihe, usibye guca amarenga yabyo gusa.

Abafaransa baje mu Rwanda bitwaje intwaro za karahabutaka bisa n'aho biteguye kurwana inkundura. Bari bitwaje indege z’intambara zirenga 30, abasirikare bakabakaba 2500, kandi byari bizwi ko icyo gihugu cyari gifitanye umubano mwiza na Leta yari iriho yaba iy’abatazi n’iyari yarayibanjirije zarimo zica Abatutsi uruhondogo.

Ku wa 22 Kamena mu 1994, Loni ibisabwe n’u Bufaransa yafashe umwanzuro No. 929 ubwemerera kohereza ingabo zabwo mu Rwanda mu cyiswe “Opération Turquoise”, yafatwaga nk’igamije ibikorwa by’ubutabazi ku bari mu kaga ndetse u Bufaransa bunashaka gucyura abenegihugu babwo bari mu Rwanda mu gihe Jenoside yari irimbanyije.

Bivugwa ko Inkotanyi zafashe mpiri iz'Abafaransa

Ingabo z'Abafaransa zari zikambitse i Murambi mu cyiswe Zone Turquoise aho bavugaga ko baje gucungira umutekano abatutsi bicwaga ariko si ko byagenze, kuko abatutsi bake bari bararokotse bagiye i Murambi ariko bagashimutwa, bakicwa n’Interahamwe kandi Abafaransa ntacyo babikoragaho.

Bivugwa ko Inkotanyi zimaze kubona ko ntacyo Abafaransa bari muri Zone Turqoise bakijije ahubwo barimo batiza umurindi Jenoside bayirebera, zafashe umwanzuro wo kuzivana burundu mu birindiro byazo. Bivugwa ko icyo gihe Inkotanyi zateze ambushi ya rurangiza iz'Abafaransa zikabafata mpiri ntawe urabutswe. Ibi byari bibaye igitego ku Nkotanyi kuko icyo zari gusaba u Bufaransa kirimo no kuva mu birindiro burundu cyangwa gutangaza indi ngwate bwagombaga kugikora bwirinda kugaragaraho umugayo imbere y'andi mahanga ko ibyo burimo ari amakosa.

Ibindi bigwi n'ubuhambare bw'Inkotanyi

Inkotanyi zagiye zivugwaho ibindi bitero byuje ubwenge byo kubohora imbohe (Raids attacks) nk'urugero rwa operasiyo ya gisirikare yabereye Sainte famille 1994, bivugwa ko izi ngabo zabohoje abantu bagera ku 2000.

Izi ngabo kandi zakoze ikindi gitero cy'ubwenge zinyuze mu majyaruguru y'u Rwanda mu nce zo mu birunga maze zibohoza imbohe zari zifungiye muri gereza ya Ruhengeri barimo n'abasirikare.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahari Paroise Saint Esprit i Goma izi ngabo zabohoje mu buryo butangaje abantu bagera kuri 700.

Ambushi zindi zagiye zivugwaho ni nk'iy'abanya-Tchad bivugwa ko baguwe gitumo mu bice bya Badolite ho mu majyaruguru ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo babakubita inshuro basubira muri Tchad ubudahindukira.

Ingabo z'Abanya-Zimbabwe na zo ziri mu zahuye n'akaga gakomeye ubwo ngo zasakiranaga n'ingabo za RDF birarangira zifatiwe mpiri ahitwa Pweto kandi aba bose barekurwaga nyuma y'ibiganiro byatumaga haba ingurane mbere yo kurekura imfungwa za gisirikari cyangwa abohereje izo ngabo bakiyemeza kwimura ibirindiro mu buryo budasubirwaho.

Mu rwego rwo kurinda umubano mwiza n'ibihugu izo mfungwa zikomokamo ntibyabaga byemewe gutangaza ayo makuru mu gihe akenshi ibihugu byashyigikiraga ubutegetsi buhanganye na RDF byasabwaga gukura ingabo zabo mu gihugu barwaniramo zikabikora nta kunanizanya. Hibukwe kandi ko amasezerano mpuzamahanga atemera kwica abasirikari bafatiwe ku rugamba kuko byaba bigize icyaha cy'intambara igihugu cyangwa umutwe wa gisirikare cyangwa se umuntu runaka ashobora kuryozwa.

Uburyo bwo gufata mpiri ingabo z'umwanzi, bigaragara ko uwabugiriyemo umugisha bukamuhira, bumugirira umumaro kuko aba asa n'uwafashe vola y'ubutegetsi bw'umwanzi bari bahanganye. Iki gitego gituma imfungwa wafashe uzisabiraho ikigutunganiye kandi ukagihabwa kuko umwanzi aba yanga igisebo, gutakaza abantu be cyangwa ibihano mpuzamahanga.

Birashoboka ko byaba ari ibivugwa gusa atari n'ukuri. Ubyumva ute wowe?

Sikubwabo Mark Ibrahim

Inkuru yanditswe na: Sikubwabo Mark Ibrahim

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 252.