Bwiza

Haraca uwambaye hagati ya Kigali Boss Babes na Zari wageze i Kigali nyuma yo gutegura ibirori bisa ku munsi umwe

ibyegeranyo
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
Kuwa Kane, 28 Ukuboza 2023 saa 17:19
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
Haraca uwambaye hagati ya Kigali Boss Babes na Zari wageze i Kigali nyuma yo gutegura ibirori bisa ku munsi umwe

Umunyamideli Zari akaba n'umushabitsi yamaze kugera i Kigali aho yaje ku hakorera ibirori yateguye byiswe Zari all White Party'.

Ni ibirori bitegerejwe kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Ukuboza 2023, aho kwinjira mu birori bizasaba umugabo ugasiba undi, kuko itike ya macye ni ibihumbi 25 Frw iya menshi ikaba miliyoni 1.5 frw.

Zari yari yarabanje muri Uganda mu birori nk'ibyo yari yaraherekejwemo na Tanasha bose bakaba bahuri ku kuba ybarabyaranye n'umuhanzi Diamond Platinumz.Bikaba kimwe mu byitabiriwe n’abantu batandukaye biganjemo ab’ibyamamare.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Akigera ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yavuze ko ibi birori bizaba ari amateka bitewe n'imitegurire yabyo.

Ni mu gihe kandi itsinda rya Kigali Boss Babes naryo ryamaze kwemeza ko kuri uwo munsi rifite igitaramo cy’abazaba bambaye imikara ‘Black Elegance Party’ ndetse kuri ubu bakaba bamaze kugirana ikiganiro n'itangazamakuru.

Gusa bamwe mu bakurikirana imyidagaduro hafi bakomeje kwibaza niba ibi bitaramo bizabona ababijyamo dore ko n'amatike yo kwinjira ku mpande zombi yihagazeho.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.