Umukinnyi wo hagati wa Kiyovu Sports, Hakim Hamiss, wanahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mahoro Walda.
Uyu mukinnyi n’umukunzi we basezeranye ku wa 5 Ugushyingo 2026, mbere y’uko yerekeza mu mwiherero w’Amavubi yitegura umukino na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, aba bombi basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ibyishimo by’uwo munsi udasanzwe mu buzima bwabo.
Aya mafoto bayaherekeje amagambo agira ati: “Ibihe byose ni byiza ku mitima yacu twembi.”
Hakim Hamiss ni umwe mu bakinnyi bakomeje kugaragaza impano mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Yamenyekanye cyane ubwo yakinaga muri Gasogi United, mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2026.


