Bwiza
ads

Gufotora indangamuntu koranabuhanga byasubitswe

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Kane, 8 Ukwakira 2026 saa 10:27
Iminota 2 yo gusoma
Gufotora indangamuntu koranabuhanga byasubitswe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) cyatangaje ko ibikorwa byo gufotora abaturage kugira ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu), byabaye bisubitswe by’agateganyo gusa nta mpamvu yatangajwe yaba yatumye hafatwa iki cyemezo.

NIDA yatangaje ko abantu batarafotorwa kugira ngo babone e-Ndangamuntu bagomba gutegereza gahunda nshya, izatangazwa mu minsi iri imbere.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine, ubuyobozi bw’iki Kigo bwagize buti “Ubuyobozi bw’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Irangamuntu “NIDA” buramenyesha abantu batarafotorwa kugira ngo babone Indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu) ko gahunda yo gufotorwa yabaye isubitswe by’agateganyo.”

NIDA yavuze ko gahunda n’aho ibikorwa byo gufotora bizabera mu mirenge bizamenyeshwa abaturage igihe bizaba byongeye gukorwa.

NIDA yasabye abaturage bakeneye gukosora amakuru abari mu myirondoro yabo kubikora mbere y’uko ibikorwa byo gufotora bisubukurwa.

Aya makuru arimo amazina, amazina y’ababyeyi, aho umuntu yavukiye, imyaka, irangamimerere n’andi makuru agize imyirondoro y’umuntu.

NIDA yagize iti “Turashishikariza abakeneye gukosora imyirondoro (amazina yabo, amazina y’ababyeyi, aho bavukiye, imyaka, irangamimerere n’ibindi) kugana abashinzwe irangamimerere mu Mirenge batuyemo mbere y’uko iki gikorwa cyo gufotora gisubukurwa.”

NIDA yasobanuye ko gutanga no kwemeza amakuru azakoreshwa mu kubona e-Ndangamuntu, bizwi nka pre-enrollment, byo bikomeje.

Abaturage baracyashobora gukora pre-enrollment bifashishije urubuga Irembo, mu gihe bategereje ko ibikorwa byo gufotora bisubukurwa.

NIDA yasabye abaturage gukomeza gukurikirana amatangazo azatangwa kugira ngo bamenye gahunda nshya n’aho bazajya gufotorwa.

Iyi gahunda ikomeje kugaragaramo imirongo miremire biturutse ku kuba abaturage baba ari benshi mu gihe abafotora ari bake. Hari ikindi kibazo cyagaragaye aho site ziba ari nke ndetse n'iminsi yo gufotora yagenewe agace runaka iba idahagije ngo abaturage bose bifotoze.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.