Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, habuze gato ngo akubitwe na bamwe muri ba Jenerali bagenzi be, nyuma yo gutanga igitekerezo cy’uko ingabo z’u Burundi ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakurwayo.
Byabereye mu nama y’abayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Burundi yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ku cyicaro gikuru cy'ingabo, i Bujumbura.
Iyo nama yabaye mu gihe Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yari mu Burusiya, aho yari yitabiriye yahuzaga icyo gihugu n'umugabane wa Afurika.


