Moses Marujizi wo muri Uganda yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica abantu 38 mu gihe cy’imyaka 15, kuva mu 2010 kugeza mu 2025. Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ni we watangaje ifatwa rye, mu gihe iperereza rigikomeje.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, Gen. Muhoozi yavuze ko inzego z’umutekano zataye muri yombi Marujizi, ashinjwa ibyaha bikomeye birimo kwica abantu no kurya inyama z’abantu.
Amakuru avuga ko ibyaha akurikiranyweho byakorewe mu turere twa Masaka, Ibanda na Kazo, two muri Uganda.
Muhoozi yavuze ko Marujizi azaburanishwa mu ruhame, anagaragaza ko yifuza ko yazahanishwa igihano cy’urupfu. Icyakora, ibirego aregwa ntibirahamywa n’urukiko.
Abashinzwe iperereza bavuze ko Marujizi akekwaho kwinjira mu ngo maze agatema abo ahasanze.
Mu bindi byaha akurikiranyweho, harimo ibivugwa ko yashukaga abantu, cyane cyane abagore, ababwira ko ashaka kugirana na bo umubano w’urukundo, nyuma akabica.
Mu bantu bavuzwe mu nkuru nk’abahitanywe n’ibyo bikorwa harimo Pasiteri Steven Mugambe, bivugwa ko yiciwe iwe hamwe n’abandi bari mu rugo rwe.
Nyuma y’ifatwa rya Marujizi, abashinzwe iperereza bivugwa ko bakusanyije ibimenyetso mu rugo rwe. Ubu barimo gusuzuma dosiye z’ubwicanyi n’iz’abantu baburiwe irengero zitari zarakemutse.



