Gen. Eddy Kapend, umuyobozi w'akarere ka 22 ka gisirikare, yahamagariye Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) na Polisi y'igihugu cya Congo (PNC) kurushaho kuba maso imbere y’ibibazo by’umutekano, aho mu ijambo yagejeje ku basirikare, ku wa Mbere mu kigo cya gisirikare cya Major Vangu i Lubumbashi, yanaburiye uwahoze ari perezida, Joseph Kabila, yagereranyije na Goriath, wo muri Bibiliya, ashinja gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu.
Umuyobozi w'akarere ka 22 ka gisirikare ageza ijambo ku basirikare n'abapolisi bateraniye muri iyo nama, yashimangiye ko ari ngombwa gukomeza kuba maso ku mpamvu z'umutekano w'igihugu. Yavuze ibi mu gihe hakomeje imirwano hagati y’ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN), iyobowe na Joseph Kabila ndetse na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo.
Eddy Kapend yagize ati: "Ndi David, niteguye guhangana na we."
Mu ijambo rye, General Eddy Kapend, wigeze gufungwa ashinjwa uruhare mu iyicwa rya Laurent Desire Kabila, mbere yo gufungurwa na Tshisekedi, yagereranyije Joseph Kabila n'umuntu wo muri Bibiliya witwa Goliath, arangije na we yigereranya na Dawidi, yiyemeza kumuhagarika.
Umutekano mu nkambi za gisirikare urahangayikishije cyane
Usibye ibibazo by’umutekano w’igihugu, umuyobozi w’akarere ka 22 ka Gisirikare yanakomoje ku kibazo cy’umutekano mucye mu nkambi za gisirikare i Lubumbashi.
Izi mpungenge zavutse nyuma y’iyicwa rya Capt. Kathy Tshikomb Thérèse, umwe mu bari bagize ishami rishinzwe itumanaho rya FARDC, basanze yapfiriye iwe mu kigo cya Camp Major Vangu mu ijoro ryo ku itariki ya 12 rishyira kuwa 13 Ukwakira 2026.
Hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko ubwo bwicanyi bwagenze n’ababuri inyuma. Ni muri urwo rwego, Gen. Eddy Kapend yategetse ifatwa rya Colonel Kabonde Wa Kidianga, Umuyobozi wa Camp Vangu, nk’uko byatangajwe muri iyo nama yagiranye n’abasirikare.
Yasabye kandi ko ubutabera bwa gisirikare bwamuha amakuru kuri uru rubanza bitarenze ku wa Gatatu. Ibi ngo bigamije gukusanya ibimenyetso byo gusuzuma ibibazo by’umutekano mu bigo bya gisirikare.
Gen. Kapend ni mubyara wa Laurent Desire Kabila
General Eddy Kapend Yrung wavukiye mu majyepfo ya Katanga mu 1960, akaba ari mubyara wa Laurent Kabila, yafunzwe ashinjwa kwica Kabila mu 2000 aza guhabwa imbabazi na Perezida Felix Tshisekedi.
Gen. Kapend, icyo gihe wari colonel, yabashije guhungisha Laurent D. Kabila amujyana muri Angola igihe intambara yadukaga i Kinshasa muri Kanama 1998 maze bituma agirirwa icyizere. Yaje gusimbura Joseph Kabila, umuhungu wa Laurent-Désiré Kabila, aba Umuyobozi w'Ingabo za Congo ku itariki ya 20 Ukwakira 1998, nyuma y’uko Joseph Kabila yari amaze gusimbura by’agateganyo Célestin Kifwa. Nyuma y'amezi make, yabaye umuntu wa hafi wa perezida.
Ku itariki ya 16 Mutarama 2001, Eddy Kapend niwe wageze kuri Laurent-Désiré Kabila bwa mbere amaze kwicwa na Rashidi Mizele, wari umurinzi we. Mizele yahise araswa n'abashinzwe umutekano ako kanya. Bivugwa ko afatanyije na Gen. Yav Nawej Jean na Kapend yagize uruhare mu gutuma Joseph Kabila asimbura se.
Gusa, ku itariki ya 24 Gashyantare, yarafashwe arafungwa by'agateganyo. Hakozwe iperereza kugira ngo hamenyekane uruhare Eddy Kapend yagize muri ubwo bwicanyi: yashinjwe kuba yarishe umwicanyi (Rashid), agahisha intwaro yakoreshejwe mu bwicanyi, ndetse no gushaka gufata ubutegetsi.
Kapend ariko we yireguye avuga ko umwicanyi yiyahuye, ahubwo ashinja uwamushinjaga, umushinjacyaha wa gisirikare, Colonel Charles Alamba. Yaje gukatirwa urwo gupfa urubanza rwe rurangiye, ariko icyo gihano nticyashyizwe mu bikorwa.
Mu rwego rwo kwizihiza umwaka mushya wa 2021, Perezida Félix Tshisekedi yababariye abahamwe n'icyaha cyo kwica Laurent-Désiré Kabila, barimo Eddy Kapend.
Nyuma y’imyaka ibiri ababariwe, Colonel Eddy Kapend yongeye gusubizwa mu Gisirikare cya Congo nka General de Brigade maze agirwa Umuyobozi w’akarere ka 22 ka gisirikare na Perezida Félix Tshisekedi ku itariki ya 19 Ukwakira 2023.

