Imvururu zagaragaye hirya no hino mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu, ubwo habaga indi myigaragambyo yo kwamagana ibibazo byugarije amashuri ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’imibereho.
Abantu bagera nibura ku 1,200 batawe muri yombi muri ibyo bikorwa Leta y’u Bufaransa yise "kwiyongera k’urugomo", mu gihe abantu bagera ku 550,000 bari bigabije imihanda.
I Paris, kuwa Gatandatu habaye guhangana gukomeye kwakomeje kugeza nimugoroba hagati y’abigaragambya na polisi ishinzwe guhosha imvururu, aho iyi polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso hamwe n’amazi menshi afite ingufu yaterwaga ku bantu kugira ngo batatane.
Inyubako zitandukanye zatwitswe mu murwa mukuru no mu tundi duce, harimo n’i Limoges aho inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye inzu y’ubuyobozi bw’umujyi, bigatuma igice cy’igisenge cyayo gihirima.
Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu, yatangaje ko abapolisi 150 bakomerekeye muri izo mvururu nk'uko inkuru dukesha BBC ivuga.
I Paris, imyigaragambyo ikomeye yagaragaye nk’iyagenze mu mahoro mu gice kinini cy’amanywa. Itsinda ry’urubyiruko ryabwiye BBC ko ari abantu "baharanira amahoro" kandi ko "bari kugerageza kuzana impinduka, gusa nta cyo biratanga".
Gusa, uko umunsi wagendaga uhita, amwe mu matsinda yacanye umuriro mu muhanda maze atwika ibinyabiziga, ibi bikaba byabereye no mu duce tumenyerewe cyane mu mujyi rwagati, nka Place de la République.
Amaduka yasahuwe, resitora imwe irashya irakongoka, ndetse BBC yabonye imirwano ivuka hagati y’amwe muri ayo matsinda. Polisi ishinzwe guhosha imyigaragambyo yagaragaye igana ku itsinda ry’abantu mu Mujyi wa Paris rwagati, maze ikubita abantu batari bake ikoresheje inkoni.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.

