Bwiza

Florida: Impanuka y'indege yaguye mu muhanda yahitanye nibura 9

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 2 Ugushyingo 2026 saa 06:05
Florida: Impanuka y'indege yaguye mu muhanda yahitanye nibura 9

Abantu icyenda bari mu ndege y’ubucuruzi bapfuye ku Cyumweru ubwo iyo ndege yahanukiraga mu gace gatuwe cyane muri Florida, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga ushinzwe Ubwikorezi.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’agace ka Cresthaven, hafi kilometero 14 uvuye i Mar-a-Lago, aho Perezida Donald Trump atuye mu gace k’abakire ka Palm Beach, ahagana saa 12:50 z’amanywa ku isaha yo muri Amerika (saa 19:50 z’ijoro i Kigali).

Amashusho yafatiwe aho impanuka yabereye agaragaza icyobo kinini mu muhanda, umuriro waka ahantu hatandukanye, hamwe n’ibisigazwa by’indege yo mu bwoko bwa Learjet 60, bivanze n’ibice by’umuhanda, byakwiriye hose.

Ikigo gishinzwe iby’indege muri Amerika (FAA) cyatangaje ko iyo ndege yari ihagurutse i Austin muri Texas, ikaba yari yerekeje muri Bahamas.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika ndetse n’isesengura ry’inzira y’iyo ndege, bivugwa ko yagendaga ku muvuduko ukabije mbere y’uko ihanuka.

Amashusho ataremezwa neza yakwirakwijwe kuri interineti, bivugwa ko yafashwe na kamera yari ku modoka, agaragaza iyo ndege igwa igana hasi mu buryo butunguranye mbere yo guturika, mu gihe izindi modoka zari ziri kugenda mu muhanda wo muri ako gace.

Guverineri wa Florida, Ron DeSantis, yabwiye abanyamakuru ati: "Iyo urebye ayo mashusho, biteye ubwoba cyane. Bisa n’igisasu kimanuka kivuye mu kirere, hanyuma hagakurikiraho guturika gukomeye n’ibisigazwa bikwirakwira hose."

DeSantis yavuze ko imyirondoro y’abari muri iyo ndege itaramenyekana, kandi ko kugeza ubu nta makuru ahari yerekeye abandi bantu bo hasi bashobora kuba bapfuye cyangwa bakomeretse.

Umunyamabanga ushinzwe Ubwikorezi, Sean Duffy, yavuze ko iyi mpanuka ari "amakuba akomeye," yongeraho ko FAA yohereje itsinda ry’inzobere zo gufasha mu iperereza, riyobowe n’Ikigo gishinzwe umutekano mu by’ubwikorezi (NTSB).

Inzego zishinzwe ubutabazi muri Palm Beach County zavuze ko ibi ari "amakuba akomeye yahitanye ubuzima."

Mu kiganiro n’abanyamakuru, DeSantis n’abayobozi bo muri ako gace batangaje ko abaturage bagera kuri 600 batuye hafi y’aho iyo ndege yaguye bakuwe muri ako gace nk’ingamba zo kwirinda.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.