Mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bibiri bya dronesmuri centre ya Minembwe, byangiza byinshi.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rimaze gushyirwa ahagaragara na FRN, “kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Ugushyingo 2026, saa 20:30 ndetse na saa 20:55, ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bibiri bikurikiranye hakoreshejwe indege zitagira abapilote (drones) muri Minembwe centre”.
Iri tangazo riravuga ko ibi bitero byangije ibintu byinshi, biteza akaga abaturage b’abasivili, ndetse binangiza amazu menshi n’imitungo y’abaturage bo muri ako gace.
Amakuru arambuye ku bantu bashobora kuba bahakomerekeye cyangwa bakahasiga ubuzima, ingano nyayo y’ibyangiritse, hamwe n’andi makuru yose ajyanye n’ibi bitero, araza gushyirwa ahagaragara nyuma nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka.

