Bwiza

Epstein yaba yarabitse amashusho ashinja Trump?

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 12 Ugushyingo 2026 saa 07:31
Epstein yaba yarabitse amashusho ashinja Trump?

1460834

Urubanza rwa Jeffrey Epstein, washinjwaga gucuruza no gusambanya abakobwa batarageza ku myaka y'ubukure, rwongeye kuvugisha benshi nyuma y'ibirego bivuga ko yaba yarabitse amashusho yakoresheje mu gusebya abantu bakomeye, barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Urubuga Unitednews360 rwatangaje ku wa 12 Ugushyingo 2026 inkuru ivuga ko mu nyandiko z’urukiko ziherutse gushyirwa hanze harimo ibirego by’uko Epstein yaba yarabitse amashusho agaragaza Trump mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’abakobwa bivugwa ko yamuhaga.

Icyakora, urwo rubuga ntirugaragaza inyandiko zihariye z’urukiko zemeza ko ayo mashusho abaho cyangwa ko Trump yaba yaragaragaye muri yo.

Epstein yari umuherwe w'Umunyamerika wafashwe muri Nyakanga 2019 akurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abakobwa batarageza ku myaka y'ubukure hagamijwe kubakoresha imibonano mpuzabitsina. Yaje gusangwa yapfuye muri gereza ku wa 10 Kanama 2019, mbere y'uko urubanza rwe rutangira.

Ghislaine Maxwell, wari umufatanyabikorwa we, yakatiwe igifungo cy'imyaka 20 mu 2022 azira uruhare yagize mu gushakisha no gushora abakobwa mu bikorwa by'uburaya.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.