Bwiza
ads

Elon Musk agiye guha buri mwana w'Umunyamerika umugabane

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 19 Ukwakira 2026 saa 13:31
Iminota 2 yo gusoma
Elon Musk agiye guha buri mwana w'Umunyamerika umugabane

Umuherwe Elon Musk yasezeranyije ko mu mwaka utaha azaha buri mwana uri munsi y’imyaka 18 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umugabane umwe mu kigo cye cya SpaceX, mu gikorwa gishobora kugira agaciro ka miliyari zisaga 10 z’amadolari ya Amerika.

Nk’uko ikinyamakuru ABC News kibitangaza, Musk yabitangaje ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, nyuma y’umunsi umwe ikigo gikora ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, Anthropic, gitangaje ko kizatanga 5% by’imigabane yacyo mu kigega kigamije ibikorwa bigirira rubanda akamaro.

Mu gusubiza iryo tangazo rya Anthropic, Musk yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Ndasaba ko imigabane yahabwa abaturage ubwabo.” Nyuma yaho, yasezeranyije ko azaha buri mwana wo muri Amerika umugabane umwe muri SpaceX, anongeraho ko iki ari cyo gikorwa cya mbere mu bindi byinshi ateganya.

Iyi gahunda ishobora kugera ku bana bagera kuri miliyoni 73 bari munsi y’imyaka 18 muri Amerika. Hashingiwe ku giciro cy’umugabane wa SpaceX uri ku madolari 146.03, agaciro k’imigabane yose yatangwa kangana na miliyari 10.66 z’amadolari.

Icyakora, Musk ntiyasobanuye uburyo iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa, igihe nyacyo buri mwana azahererwa umugabane cyangwa ibisabwa kugira ngo awubone.

Iyi nkuru ije mu gihe Abanyamerika benshi bagaragaza impungenge ku muvuduko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ririmo gutera imbere. Ubushakashatsi bwakozwe na Associated Press-NORC Center for Public Affairs Research bugaragaza ko 64% by’Abanyamerika babona ko AI iri gutera imbere vuba cyane, mu gihe 27% bavuga ko umuvuduko wayo ukwiriye, naho 8% bakabona ko ikiri gutera imbere buhoro.

Mu gihe Musk atangaza iyi gahunda, Anthropic na yo irateganya gushyira imigabane yayo ku isoko rusange ry’imari, mu gikorwa kizwi nka IPO, gishobora kuba mu Ugushyingo 2026, nk’uko ABC News ibitangaza.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.