Bwiza

Dore uko wava kuri MTN ujya muri Aitel udahinduye nimero yawe

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 26 Ugushyingo 2026 saa 19:22
Dore uko wava kuri MTN ujya muri Aitel udahinduye nimero yawe

1520889

Abanyarwanda bakoresha telefone ngendanwa bagiye kujya bashobora kuva mu kigo kimwe cy’itumanaho bajya mu kindi, bagakomeza gukoresha nimero bari basanganywe. Ibi bizakorwa binyuze muri gahunda izwi nka Mobile Number Portability (MNP).

Iyi gahunda yitezweho guha abakiliya uburenganzira bwo guhitamo ikigo cy’itumanaho kibaha serivisi nziza, badahangayikishijwe no gutakaza nimero bamaze igihe bakoresha.

Urugero, umukiliya wa MTN Rwanda azashobora kwimukira muri Airtel Rwanda agakomeza gukoresha nimero ye ya 078 cyangwa 079, aho guhatirwa guhindura nimero no kumenyesha abantu bose iyo nshya.

Iyi gahunda yagejejwe ku Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Ugushyingo 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Uko kwimura nimero bizajya bikorwa

Mu mabwiriza yashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku wa 13 Ugushyingo 2024, hagaragajwe uburyo umuntu azajya akoresha ashaka kwimura nimero ye.

Umuntu uzifuza kuva muri MTN akajya muri Airtel, urugero, azabanza gusanga Airtel, agaragaze ko ashaka kuyigana ariko agakomeza gukoresha nimero asanganywe.

Azatanga icyangombwa kimuranga, yuzuze ifishi isaba kwimura nimero, anohereze ubutumwa bugufi akoresheje iyo nimero kugira ngo hemezwe ko ari we nyirayo.

Nyuma y'ibyo, ikigo avuyemo kizagenzura ubusabe bwe, harebwe niba nta mpamvu yatuma butemerwa. Nibimara kwemezwa, ikigo gishya kizahuza nimero ye na SIM Card nshya, atangire gukoresha umuyoboro wacyo.

SIM Card ya kera izahagarika gukora kuri iyo nimero, ariko imibare abantu bari basanzwe bamuhamagara ntizahinduka.

RURA yateganyije ko ikigo umukiliya avuyemo kizaba gifite amasaha atarenze ane yo gusuzuma ubusabe mu gihe cy’akazi. Ikindi yimukiramo na cyo kikagira andi masaha ane yo gutangiza serivisi nyuma yo kwemezwa kwabwo.

Kwimura nimero bizajya bikorwa ku buntu. Mu gihe ikigo cy’itumanaho kirengeje igihe cyagenwe, umukiliya azaba afite uburenganzira bwo gusaba indishyi.

Ni izihe mpamvu zishobora gutuma nimero itimurwa?

Nubwo iyi gahunda izorohereza abakoresha telefone, hari ibisabwa umuntu agomba kuba yujuje.

Mu mpamvu zishobora gutuma ubusabe butemerwa harimo kuba umukiliya afite umwenda atarishyura ikigo ashaka kuvamo, kuba nimero itagikora cyangwa kuba yaratangajwe ko yibwe cyangwa yatakaye.

Bizagendekera bite amafaranga ari kuri Mobile Money?

Kimwe mu bibazo bishobora guhita bibazwa n’abakoresha iyi serivisi ni ukumenya niba amafaranga bafite kuri Mobile Money azimukana na bo.

Amafaranga umuntu afite kuri Mobile Money aba abitswe kuri konti ye muri sisitemu y’ikigo gitanga iyo serivisi, ntabwo aba ari kuri SIM Card cyangwa muri telefone ubwayo.

Amabwiriza ya RURA agaragaza ko kwimura nimero bishobora gutuma umukiliya atakaza zimwe muri serivisi yari asanzwe ahabwa. Amafaranga yo guhamagara yari asigaranye na yo ntazimukana na we.

Ku bijyanye n’amapaki ya internet, kuyimura ntibivuze ko ayo umuntu yari yaraguze muri MTN azahita akora kuri Airtel. Umukiliya azajya akoresha amapaki n’ibiciro by’ikigo gishya.

Ibi bivuze ko nubwo umuntu azaba yemerewe kugumana nimero ye, atazaba yimuranye serivisi zose n’ibyo yari afite mu kigo avuyemo.

Ibindi bihugu bimaze gushyiraho iyi gahunda

Uburyo bwo guhindura ikigo cy’itumanaho umuntu akagumana nimero ye bumaze gukoreshwa mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Muri Afurika, ibihugu nka Kenya, Ghana, Nigeria na Afurika y’Epfo na byo byashyizeho ubu buryo.

Mu Rwanda, iyi gahunda izafasha abakiliya guhitamo ikigo cy’itumanaho baheramo serivisi, bishingiye ku bwiza bw’umuyoboro, ibiciro bya internet n’izindi serivisi, badahangayikishijwe no guhindura nimero zabo.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.