Umugore w’imyaka 67 wo muri Colombia witwa Miryam, avuga ko yahinduye amazimwe yo mu baturanyi akabigira ubucuruzi bwinjiza amafaranga menshi, ku buryo byamufashije kugura amazu abiri.
Miryam avuga ko "yishyuza abantu amafaranga kugira ngo ababwire amabanga y’abandi, ndetse rimwe na rimwe bakamuha andi menshi kugira ngo ayaceceke!
Uyu ni Miryam, umukecuru ufite abuzukuru, utuye mu mujyi wa Armenia muri Colombia, wiyita ko ari umuhanga mu gukwirakwiza amazimwe wabigize umwuga."
Mu gihe abantu benshi baganira ku makuru n'amazimwe yo mu baturanyi ku buntu, Miryam we yabonye ko kumenya iby'abandi bishobora kumubyarira amafaranga.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru mu 2024, cyaje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko asaba hagati ya 5.000 na 10.000 by'amapeso ya Colombia ku makuru asanzwe y'amazimwe. Amakuru ashimishije kurushaho cyangwa akomeye, akaba ayishyurirwa amafaranga menshi.
Ariko igitangaje kurushaho ni uko ubwo bucuruzi bwe budasanzwe bugira n'ubundi buryo bwo kumwinjiriza amafaranga.
Miryam avuga ko hari igihe abantu bamwishyura kugira ngo adatangaza amabanga yabo azi. Yatanze urugero rw'umugabo wamuhaye amapeso 700.000 kugira ngo agire ibanga ku bijyanye n'urukundo rwe. Ikindi kandi, ngo akazi ke agafata nk'akandi kazi gasanzwe!
Bivugwa ko agira agatabo yandikamo amakuru atandukanye, ndetse akaba afite n'ikibaho ashyiraho amafoto n'amakuru yerekeye abantu batuye mu gace atuyemo.
Ikintu gitangaje kurushaho ni uko Miryam avuga ko amafaranga yakuye muri ubu bucuruzi budasanzwe yamufashije kugura amazu abiri.
Nubwo amafaranga yinjije n'amazu avuga ko yaguze bitaremezwa n'inzego zigenga, ikiganiro yagiranye n'itangazamakuru cyatumye inkuru ye ikwirakwira cyane muri Colombia, abantu bamwe baraseka, abandi batangazwa n'uburyo budasanzwe yahisemo bwo kwiteza imbere.
Birumvikana ko kugurisha amakuru y'ibanga y'abandi bitera ibibazo bikomeye bijyanye n'uburenganzira bwabo ku buzima bwite. Icyakora, nta wahakana ko inkuru ye iri mu nkuru zidasanzwe z'ubucuruzi zimaze gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gihe abantu benshi bavuga ko amazimwe atagira icyo yinjiza, Miryam we ashimangira ko ari gihamya y'uko na yo ashobora kubyara amafaranga.

