Bwiza

Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga yatangiye inshingano ze nshya

Amakuru
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
Kuwa Gatandatu, 19 Nzeri 2026 saa 10:12
Iminota 2 yo gusoma5 Abasomye
Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga yatangiye inshingano ze nshya

Col. (Rtd) Jeannot K. Ruhunga, yatangiye ku mugaragaro inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Pologne, nyuma yo gushyikiriza Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Wojciech Zajączkowski, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri kiriya gihugu.

Uyu muhango wabereye i Warsaw ku wa 18 Nzeri 2026.

Mu biganiro Ruhunga yagiranye na Zajączkowski, impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Pologne mu nzego zitandukanye.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Ruhunga yashimiye ubuyobozi bwa Pologne uburyo bwamwakiriye kuva yagera muri icyo gihugu, avuga ko u Rwanda rufata Pologne nk’“umufatanyabikorwa w’inshuti, wizewe kandi w’ingenzi”.

Yanagaragaje ko yiyemeje kugira uruhare mu kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

Ku wa 10 Kamena 2026 ni bwo Perezida Paul Kagame yahaye Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Pologne, ubwo yashyiraga mu myanya mishya abayobozi batandukanye.

Ruhunga yasimbuye Prof. Anastase Shyaka wari umaze imyaka isaga itanu ahagarariye u Rwanda muri Pologne.

Mbere yo kujya muri dipolomasi, Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga yari Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuva muri Mata 2018 kugeza muri Werurwe 2025.

Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa mbere wa RIB kuva uru rwego rushinzwe gukurikirana ibyaha rutangiye gukora, asimburwa na Col. Pacifique Kayigamba Kabanda.

Mbere yo kuyobora RIB, Ruhunga yari yarakoze mu nzego zitandukanye z’umutekano n’ubutabera, zirimo kuba umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubutasi bwa gisirikare ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, kuba umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse no kuba Komiseri ushinzwe iperereza muri Polisi y’u Rwanda.

U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Warsaw mu 2021, bikaba byarafashije mu gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Inshingano za Ruhunga zije mu gihe u Rwanda na Pologne bikomeje gushimangira ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari n’indi mishinga y’ubufatanye.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.