Abasirikare bakomeje kwitandukanya na FARDC bakomeje kwiyongera, aho nyuma ya Gen. Kamazi wagiye ku ruhande rwa Joseph Kabila n’umutwe we wa FRN, undi witwa Colonel Dem Umba Ndolo Ghislain na we yahisemo iyo nzira.
Mbere yo guhunga igisirikare, yari yungirije umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iperereza muri Brigade ya 61 y’ingabo zirwanira ku butaka. Iyi Brigade ikorera i Nyunzu, mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yavuye mu Ngabo za Leta (FARDC) ku mugaragaro, ahitamo kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe n’uwahoze ari Perezida wa DRC, Joseph Kabila.
Amakuru avuga ko nyuma yaho yahise yerekeza i Goma. Kugenda kwe kwabaye mu gihe hari ibibazo byo gucikamo ibice imbere mu Gisirikare cya Congo, kandi bikaba byarabaye nyuma y’uko undi musirikare mukuru, Brigadier General François Kamanzi, na we yitandukanyije n'igisirikare akajya muri FRN nk'uko byatangajwe kuwa Kabiri.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.

