Bwiza

Byinshi kuri Habumukiza, umudivantisite wangaga gukora ikizamini ku isabato, ariko agatera kuri uwo munsi

amatorero
Fred Rugira
By Fred Rugira
Kuwa Kabiri, 8 Ukwakira 2019 saa 09:53
Iminota 2 yo gusoma4 Abasomye
Byinshi kuri Habumukiza, umudivantisite wangaga gukora ikizamini ku isabato, ariko agatera kuri uwo munsi

Uwitwa Theonste Habumukiza ari muri batanu bafashwe mpiri nyuma y’igitero mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 6 Ukwakira 2019 , Habumukiza yavuze ko atuye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugengabari, Akagari ka Kiribata, Umudugudu wa Bushyimbo.

Yavuze ko yize  ikiciro cya Kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016 (UR) mu Ishami ry’Imiyiborere mu Bucuruzi (Business Administration).

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Avuye muri Kaminuza y’u Rwanda, ngo yakomereje muri Kaminuza ya Makerere iri muri Uganda, ubwo yari ayimazemo amezi atandatu, yahuye n’uwo yita umukire maze amubwira ko amufitiye akazi gahemba neza. Aka kazi kari ako gucuruza amabuye y’agaciro aturutse muri Walikale muri Congo-Kinshasa.

Wa mukire ngo yajyanye Habumukiza muri Congo yisanga ari muri FDLR, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bwiza.com yegereye bamwe mu bamuzi by’umwihariko abigaga inyuma ye muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) i Gikondo.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko azi Twagirumukiza acuruza mituyu (Me2U) muri UR i Gikondo.

Ati “  Uyu mutipe ndamuzi yize i Gikondo. Yacuruje amayinite muri ‘small Audi’ nyuma ajya mu gisekerite. Ari mu bantu barangije mu 2016.”

Yavuze ko ubwo Habumukiza yavaga mu gisekirite, yahise aburirwa irengero, ngo ntawamenye iyo yagiye.

Bwiza.com yamubajije niba yaba yarigeze amwumvana ibitekerezo birwanya Leta ku buryo kujya muri FDLR nta gitangaza kirimo, agira ati “ Sinamenya kuko ntabyo nigeze mwumvana. Ibyo mbisubije nta kimenyetso nabibonera. Njye mvuga ibyo mfitiye ikimenyetso.”

Habumukiza yari umuyobozi mu badivantiste b’umunsi wa Karindwi ubwo yigaga muri UR

Theoneste Habumukiza  yagaragajwe n’abamuzi kuri Kaminuza y’u Rwanda nk’umudivantisiti w’umunsi wa karindwi wabonwaga nk’umukirisitu wo ku ruhembe rw’imbere kuko ngo yari umuyobozi mu muryango w’abanyeshuri biganaga.

Ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bagiye bagaragaza ko batunguwe no kuba umukirisitu w’umudive yubaha isabato cyane ariko Habumukiza we akaba ari bwo yagabye igitero kigahitana 14, abandi bagakomereka.

Kambanda Noel kuri Twitter ati “  Yari umwe mu bayobozi mu itsinda ry’abadive. Ariko ku isabato ntiyashoboraga no gukora isuzuma ariko  we na bagenzi be, bateye ku isabato bica abaturage 14.”

Mu kwemera kw’abadivantisiti ni uko iyo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba iyo zigeze, isabato iba yatangiye. Igitero cya Habumukiza na bagenzi be cyo cyagabwe saa yine z’ijoro.

[penci_related_posts dis_pview="no" dis_pdate="no" title="Izindi nkuru wasoma" background="" border="" thumbright="no" number="4" style="list" align="none" withids="" displayby="recent_posts" orderby="rand"]

Kuri ubu uyu Habumukiza na bagenzi be bane bategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.