Impunzi y’Umunyamulenge wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cadeaux Gaparani, yasanzwe yapfiriye mu nkambi ya Kavumu mu Ntara ya Cankuzo mu Burundi, umurambo we umanitse ku giti.
Abegereye umuryango wa nyakwigendera bavuga ko yishwe, mu gihe inzego z’u Burundi zitaragira icyo zitangaza kuri uru rupfu.
Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko Cadeaux Gaparani, wari impunzi mu nkambi ya Kavumu, yapfuye ku buryo bukomeje guteza agahinda n’uburakari mu Banyamulenge baba muri iki gihugu no mu bindi bice by’Isi.
Aya makuru avuga ko Gaparani yatewe ibyuma, nyuma umurambo we ugasangwa umanitse ku giti.
Abagize umuryango w’Abanyamulenge bavuga ko uburyo umurambo we wasanzwe bwabashenguye imitima, ndetse bakaba basaba ko hakorwa iperereza ku cyateye urupfu rwe n’ababa babigizemo uruhare.
Kugeza ubu, inzego z’u Burundi ntacyo ziratangaza ku rupfu rwa Cadeaux Gaparani, cyangwa ku makuru avuga ko yaba yarishwe n’abantu bivugwa ko ari abashinzwe umutekano.
Urupfu rwe rubaye mu gihe hakomeje kugarukwaho ibibazo by’umutekano w’impunzi z’Abanyamulenge ziri mu Burundi.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko bamwe muri izo mpunzi bashimutwa, abandi bagafatwa bakajyanwa ahantu hatazwi, aho bivugwa ko bafungirwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.
Mu Banyamulenge batuye muri Minembwe na bo hakomeje kumvikana ibirego bishinja Leta y’u Burundi ibikorwa bibangamira bibabangamira, birimo gufunga inzira zanyuragamo ibiribwa biva mu mujyi wa Uvira, ibyo bavuga ko bikorwa mu rwego rwo kubicisha inzara.
Kuba impunzi z’Abanyamulenge zahungiye mu Burundi zikomeje kuvugwaho ibibazo by’umutekano, birushaho gutuma hibazwa niba zihabwa uburinzi buhagije kandi bujyanye n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.


