Bwiza

Brazil: Igipolisi cyaburijemo igitero muri concert ya Lady Gaga

imyidagaduro
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
Kuwa Mbere, 5 Gicurasi 2025 saa 05:22
Iminota 1 yo gusoma7 Abasomye
Brazil: Igipolisi cyaburijemo igitero muri concert ya Lady Gaga

Polisi ya gisivili yo muri Leta ya Rio de Janeiro, ku bufatanye na minisiteri y’ubutabera, yavuze ko abakekwa bari bahaye akazi bamwe mu bitabiriye igitaramo ko kugaba ibitero bakoresheje ibisasu biturika kandi icyari kigamijwe ni ukumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Polisi yavuze ko uwari wateguye iyo gahunda ndetse n'ingimbi bari kumwe batawe muri yombi nk'uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Ikipe ya Lady Gaga yavuze ko bamenye itegurwa ry'icyo gitero cy'ibisasu ariko babitangaje mu bitangazamakuru mu gitondo ku Cyumweru nyuma y’igitaramo.

Imbaga y'abantu barenga miliyoni ebyiri bari bateraniye muri iki gitaramo, cyari ubuntu kuko cyari kishyuwe n'ubuyobozi bw'umujyi.

Polisi yavuze ko itsinda ryateguye icyo gitero ryakunze gukwirakwiza imvugo zibiba urwango, cyane cyane zibasira abana, ingimbi ndetse n'abaryamana bahuje ibitsina.

Uyu mugabo ukekwaho kuba yarateguye igitero cyaburijwemo yatawe muri yombi azira gutunga imbunda mu buryo butemewe n'amategeko muri Leta ya Rio Grande do Sul, mu gihe ingimbi yafunzwe izira gutunga amashusho y'urukozasoni agaragaramo abana muri Rio.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.