Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemereye Ukraine kugura misile 500 zo mu bwoko bwa Patriot PAC-3 zifite agaciro ka miliyari 2.1 z’amadolari, mu rwego rwo kuyifasha guhangana n’ibitero by’u Burusiya.
Iri gurishwa ryemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ku wa 30 Ukwakira 2026, ariko izi misile ntizitezwe kugera muri Ukraine vuba kuko zitarakorwa. Amakuru yatangajwe na Reuters avuga ko zishobora gutangira gutangwa mu mwaka ya 2030.
Ukraine irashaka ko igihe cyo kuzibona cyihutishwa, ndetse ikaba yasabye ko yahabwa izisanzwe mu bubiko bwa Amerika.
Izi misile zizishyurirwa na Canada, u Budage na Norveje, bifatanyije n’ibihugu by’i Burayi binyuze muri gahunda yo gufasha Ukraine.
Misile za Patriot PAC-3 zikorerwa na Lockheed Martin, zikaba zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibitero byo mu kirere birimo misile zigendera ku muvuduko mwinshi.


