Bwiza
ads

Amerika yabujije abagenzi baturuka muri Uganda kwinjira mu gihugu

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 14 Ukwakira 2026 saa 09:01
Iminota 2 yo gusoma
Amerika yabujije abagenzi baturuka muri Uganda kwinjira mu gihugu

1340154

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongereyeho iminsi 30 ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Ebola, zireba abagenzi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uganda na Sudani y’Epfo.

Ku wa 13 Ukwakira 2026, Ishami rya Amerika rishinzwe Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abaturage (HHS), ryongereye igihe cy’itangazo ry’ubuzima rireba ibyo bihugu, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) cyavuze ko ingendo zikomeje gukorwa hagati ya RDC na Uganda zishobora gutuma virusi yambuka imipaka, cyane cyane mu turere two mu burengerazuba bwa Uganda.

CDC kandi yagaragaje ko ingamba zo gukurikirana abantu bahuye n’abanduye muri RDC zitagikora neza nk’uko byari bikenewe. Umubare w’abantu bakurikiranweho kuba barahuye n’abanduye wari waragabanutse ukava kuri 87% muri Nzeri, ugera kuri 80% mu ntangiriro z’Ukwakira 2026.

Nubwo Kenya yari iherutse gutangaza umurwayi wa mbere wa Ebola, icyo gihugu nticyashyizwe muri uru rutonde rw’ibihugu bitatu byavuzwe muri iri tangazo rya Amerika.

Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya yatangaje ko umurwayi yavuye muri RDC anyura muri Uganda, mbere yo gufata indege imujyana i Nairobi. Uyu murwayi yapfuye ku wa 5 Ukwakira 2026, nk’uko amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuzima abivuga.

Nyuma y’iyi raporo, inzego z’ubuzima muri Kenya zatangiye gushakisha abantu bashobora kuba barahuye n’uwo murwayi mu rugendo rwe.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.