Bwiza
ads

Amerika igiye gutyaza abasirikare ba RDC

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 3 Ukwakira 2026 saa 09:15
Iminota 1 yo gusoma
Amerika igiye gutyaza abasirikare ba RDC

1299243

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biteganya kwagura ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’igisirikare, hashingiwe ku nyandiko y’ubwumvikane yasinywe mu Ukuboza 2025.

Iyo nyandiko igaragaza ko Amerika igiye gufasha RDC mu mahugurwa ya gisirikare, ubutasi, ibikoresho, ibijyanye n’ubwikorezi bwa gisirikare, kugenzura imipaka no guhererekanya amakuru.

Muri iyo gahunda, Amerika ishaka ko RDC igira gahunda nini yo guhugura abasirikare mu buryo bw’umwuga muri Afurika yo hagati.

Ubufatanye kandi bwibanda ku kurinda amabuye y’agaciro y’ingenzi, ibikorwaremezo by’ingenzi no kubahiriza ubusugire bw’ubutaka bwa RDC.

Nubwo bimeze gutyo, Amerika ntiyiyemeje guha RDC ibikoresho bya gisirikare.

Ibyo bizarebwaho nyuma y'uko igisirikare cya RDC kimaze kuba inzobere, abanyamwuga, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kubazwa inshingano.

Iyo nyandiko ibihugu byombi bemeranyijweho, iteganyijwe kumara imyaka itanu.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.