Amashyaka arengera ibidukikije yo ku mugabane wa Amerika n’abafatanyabikorwa bayo baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, yemeje amasezerano mashya agamije gukaza ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kurengera amashyamba n’inyamaswa ndetse no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore muri politiki.
Aya masezerano yiswe 'San Luis Pact' yemerejwe mu mujyi wa San Luis Potosí wo muri Mexique, ku wa 25 Ugushyingo 2026. Ni nyuma y'Ihuriro Mpuzamahanga ku Bidukikije ryateguwe n'Impuzamashyaka y'amashyaka arengera ibidukikije muri Amerika ryaberaga muri uriya mujyi.
Mu baryitabiriye, harimo Perezida w'Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Senateri Dr. Frank Habineza, hamwe n’abayobozi n’abahagarariye amashyaka n’imiryango irengera ibidukikije baturutse mu bihugu bitandukanye.
San Luis Pact ishyiraho ibyiciro bitanu by’ibikorwa amashyaka arengera ibidukikije yiyemeje guteza imbere mu bihugu byayo.
Mu ngingo y’imihindagurikire y’ikirere, aya mashyaka yiyemeje guteza imbere ingufu zisukuye kandi zihendutse, mu rwego rwo kwihutisha inzibacyuho y'ubukungu butangiza ibidukikije. Yiyemeje kandi kwihutisha ishoramari mu ngufu zisubira no mu binyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Aya masezerano avuga ko iyo nzibacyuho ikwiye kujyana no guhindura imiterere y’ubukungu, kongerera abakozi ubumenyi no kubategurira imirimo ijyanye no kurengera ibidukikije, by’umwihariko hitabwa ku bagore n’urubyiruko.
Amashyaka arengera ibidukikije kandi yemeranyije ko ibyemezo birebana n’ingufu bigomba gushingira ku bumenyi bwa siyansi kandi bikitabirwa n’abaturage.
Amashyamba n’ahantu harinzwe bigiye kurindwa kurushaho
Indi ngingo amashyaka arengera ibidukikije yiyemeje kwitaho, ni ijyanye no kongera uruhare rwa Leta, abikorera n’abaturage mu kurinda no gucunga neza ibyanya by'amashyamba.
Yemeranyije kandi ku gukusanya amakuru no gukora amakarita agaragaza amoko y’inyamaswa, ibice by’ingenzi by’urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’inzira z’inyamaswa zigomba kurindwa.
Aya masezerano asaba kandi gutera inkunga imishinga ihuza abaturage n’ahantu hari ibyanya, no gufata ingamba zo kurinda abarinzi ba za pariki.
Mu mishinga y’ibikorwaremezo, aya mashyaka arasaba ko amakuru ajyanye n’ibidukikije ahabwa agaciro kanini, hakifashishwa ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije. Yanashyigikiye ko hashyirwaho amategeko mpuzamahanga n’ubundi buryo bwagutse bwo kurinda ubuzima, umutekano n’akazi k’abaharanira kurengera ibidukikije n’inyamaswa.
San Luis Pact inateganya ubukangurambaga bwo kubaka umuco wo kubaha inyamaswa, guhera ku bana.
Aya mashyaka yiyemeje gushyigikira ibihano ku bikorwa byose by’ubugome bukorerwa inyamaswa, guteza imbere uburyo bwo gukoresha ibicuruzwa bidaturuka ku nyamaswa zababajwe no gushyigikira ubushakashatsi bugamije gukumira imibabaro y’inyamaswa.
Ihohoterwa rikorerwa abagore muri politiki na ryo ryibanzweho
Ikindi gice cy’ingenzi cy’aya masezerano ni ukurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore muri politiki.
Amashyaka arengera ibidukikije yiyemeje ko agomba kuba ahantu hatarangwa n’ihohoterwa rikorerwa abagore, ndetse ko ibibazo nk’ibyo bigomba gukumirwa, gukurikiranwa no guhanwa nta kurobanura.
Yiyemeje kandi ko nta mugore ukwiye “gushyira mu kaga amahoro yo mu mutima, umutekano cyangwa ubuzima bwe” kugira ngo ashobore kugira uruhare muri politiki no mu ifatwa ry’ibyemezo.
Aya masezerano kandi asaba kurengera uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, kubona ibikoresho by’isuku by’abagore mu gihe cy’imihango ndetse no gushyiraho uburyo bwo gufasha ababyeyi mu kiruhuko cyo kubyara no kurera.
Aya masezerano mashya akomereza ku yandi azwi nka 'Chapultepec Green Protocol' yemejwe mu 2015 n'aya 'San Lázaro Green Pact' yasinywe mu 2024.
Chapultepec Green Protocol yari ikubiyemo ingamba zirimo ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije, gutera amashyamba, guteza imbere ingufu zisubira, gukomeza ubutabera ku bidukikije no kongera uruhare rw’abagore muri politiki.
San Lázaro Green Pact yo mu 2024 yo yibandaga ku mibereho myiza y’inyamaswa, gusana ibidukikije, kubaka amazu arengera ibidukikije no kurengera Abasangwabutaka.
Abayemeje bavuga ko San Luis Pact ari gahunda rusange igamije gukomeza ibyo bikorwa, hagamijwe kugera ku mpinduka zikomeye mu kurengera ibidukikije no guhuza uburenganzira bw’abantu ku bidukikije n’ubw’ibindi binyabuzima.
Aya masezerano yemejwe ku wa 25 Ugushyingo, umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.


