Bwiza
ads

AFC/M23 yasobanuye impamvu itari gufata ibice bishya

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 8 Ukwakira 2026 saa 06:12
Iminota 2 yo gusoma
AFC/M23 yasobanuye impamvu itari gufata ibice bishya

179332

Ubuyobozi bw’umutwe wa AFC/M23 bwavuze ko kuba utari gukomeza gufata ibindi bice bigenzurwa n’uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitavuze ko udafite ubushobozi bwo gukomeza imirwano, ahubwo ko bwifuza ko ikibazo cy’umutekano w’iki gihugu gikemurwa binyuze mu biganiro bya politiki.

Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, yabivuze ku wa 7 Ukwakira 2026, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wifuzaga kumenya impamvu AFC/M23 itari gukomeza gufata ibindi bice.

Nangaa yavuze ko kuva M23 ikiri mu mashyamba ya Sabyinyo ndetse no mu gihe yari itaraba AFC/M23, yakomeje gusaba ibiganiro kugira ngo ikibazo cy’amakimbirane gikemurwe mu mahoro, ariko Kinshasa ikabyanga.

Yagize ati: "Kuva muri Sabyinyo kugera i Bunagana, AFC/M23, ndetse no mu gihe yari ikiri M23, twasabaga buri munsi ko twaganira kugira ngo turangize iki kibazo. Ariko abo duhanganye barabyanze. Intambara yakomeje i Rutshuru, dusaba ibiganiro barabyanga. Kugeza ubu tugeze muri Kivu y’Amajyepfo.”

Nangaa yavuze ko AFC/M23 ari umufatanyabikorwa w’amahoro kandi ko yubahiriza ibyo yiyemeje, harimo n’amasezerano y’agahenge yasinywe mu rwego rwo gushakira umuti w’ikibazo binyuze mu biganiro.

Ati: “Turagira ngo tubwire Isi n'abanye-Congo bose muri rusange ko turi abafatanyabikorwa b'amahoro. Ibyo twiyemeje byose turabyubahiriza. Twasinye agahenge kandi turi kukubahiriza.”

Nubwo bimeze bityo, Nangaa yavuze ko Kinshasa ikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye, atanga urugero ku bitero by’indege n’ibisasu bikomeje kuvugwa mu gace ka Minembwe.

Yavuze ko AFC/M23 idashaka gukomeza kurebera ibyo bitero igihe kinini, ashimangira ko nubwo bafite ubushobozi bwo gukomeza intambara, bafite ubushake bwo kubona igisubizo cya politiki n’icya dipolomasi.

Ati: "Twebwe twitwa inkazi. Dufite imbaraga. Twafashe Bunagana, Rutshuru ndetse tugera aho turi uyu munsi. Ariko dufite ubushake bwo kubona igisubizo cya politiki n’icya dipolomasi.”

Nangaa icyakora yavuze ko AFC/M23 itazihanganira ibitero bikomeza kugabwa ku birindiro byayo, avuga ko igihe nikigera ubuyobozi bw’uyu mutwe bushobora gutanga amabwiriza yo gukomeza ibikorwa bya gisirikare mu bindi bice.

Ati: "Nibakomeza ibyo bari gukorera Minembwe uyu munsi, ntabwo tuzabyihanganira. Hazagera igihe tubone amabwiriza yo kujyayo.”

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.