Umutwe wa AFC/M23 uravuga ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zongeye kugaba ibitero ku bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Kivu y’Amajyepfo, birimo Remeka, agace uyu mutwe wari wongeye kwigarurira mu cyumweru gishize.
Amakuru yatangajwe na Radio Okapi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, avuga ko Remeka n'uduce turimo Muhororo, Kamuhobe n Mihano twose two muri Groupement ya Ufamandu I muri Chefferie ya Bahunde hongeye gufatwa n’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa.
Remeka yari yarisubijwe na AFC/M23 ku wa Kane w’icyumweru gishize, nyuma y’igitero cyihariye cyakozwe n’abakomando b’uyu mutwe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23, uyu mutwe wavuze ko kuri uyu wa Gatandatu ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’Ingabo z’u Burundi bagabye ibitero ku mirongo y’urugamba itandukanye.
Kanyuka yavuze ko ahagana saa kumi za mu gitondo, izo ngabo zagabye ibitero icyarimwe mu bice bituwe cyane bya Muhororo, Remeka n’ahabikikije, muri Teritwari ya Masisi.
AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero byatumye abaturage benshi bava mu byabo, bikongera n’ibibazo by’ubutabazi muri ako gace.
Kanyuka kandi yavuze ko ahagana saa tatu n’iminota 15 za mu gitondo, izo ngabo zagabye ibitero bya za bombe kuri Kuwihene no mu nkengero zaho, ku murongo wa Rugezi mu gace ka Minembwe, zikoresheje indege zitagira abapilote.
Uyu muvugizi wa AFC/M23 yavuze ko igihe yatangazaga ayo makuru, ibyo bitero byari bikomeje kandi ko abaturage n’ibyabo byari biri mu kaga.
AFC/M23 yavuze ko gukomeza kurinda abaturage ari byo ishyira imbere, inavuga ko abarwanyi bayo bakomeje ibikorwa byo kwirwanaho no kurinda abaturage.


