Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasabye abantu kwirinda kugereranya imibereho yabo n’iy’abandi babona ku mbuga nkoranyambaga, abibutsa ko ibyo abantu bashyiraho bitagaragaza ubuzima bwabo bwose.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, ACP Rutikanga yagaragaje ko amafoto n’amashusho abantu bashyiraho aba ari amahitamo yabo, bagamije kwereka abandi igice cy’ubuzima bifuza ko bababonamo, bityo ko atari byiza kuyafata nk’ukuri kose ku mibereho yabo.
Yasobanuye ko kumara amasegonda 30, iminota ibiri cyangwa isaha ureba ibyo umuntu yashyize ku mbuga nkoranyambaga bidahagije ngo umenye ubuzima bwe bwose, kuko uba wabonye gusa ibyo yahisemo kukwereka.
Ati: “Ariya masegonda 30, iminota 2 cyangwa se isaha wamubonye ku mbuga nkoranyambaga ntibivuze ko ubonye ubuzima bwe bwose, ubonye ibyo yaguteguriye kukwereka.”
Yakomeje avuga ko buri muntu agira ibibazo n'imbogamizi ahura na zo mu buzima busanzwe, nubwo bishobora kutagaragara ku mafoto cyangwa amashusho ashyira kuri internet.
Yagiriye inama abantu bashaka kugira abandi bafatiraho urugero ko batagomba gushingira gusa ku byo babona ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko bakwiye no kumenya uko abo bantu babayeho mu buzima busanzwe.
ACP Rutikanga kandi yibukije abantu ko buri wese afite umwihariko we, kandi ko kugira ubuzima bwiza bitavuze kwigana imibereho y’abandi.
Yagize ati: “Kandi wibuke ko uri umwihariko: ntabwo kuba nka naka ari ko kubaho neza, nawe wubaka ibigwi byawe uzabwira abandi, inkuru yawe irihariye kandi izafasha benshi.”
Yasoje asaba abantu guha agaciro ubuzima bwabo, bakibanda ku kwiyubaka no gukora ibikorwa bibateza imbere aho guhora bipima bakurikije imibereho y’abandi babona ku mbuga nkoranyambaga.


